Ikigo cya Uganda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti, NDA, cyemeye ko umuti gakondo wa Covidex wifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Aya makuru yemejwe n’umunyamakuru wa televiziyo NBS muri Uganda ukora inkuru zicukumbuye, Canary Mugume mu gitondo cy’uyu wa 29 Kamena 2021.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho bamwe mu bahanga mu by’imiti batangarije ko bizeye ko uyu muti ukozwe mu bimera byo muri Uganda waziba icyuho cy’inkingo z’iki cyorezo zitari kuboneka nk’uko byateganywaga.
Pamela Achi uyoboye umuryango w’abahanga mu by’imiti muri Uganda, yari yasabye Leta kwemera ko uyu muti wifashishwa kuko ugizwe n’ikinyabutabire cyitwa berberine, yizera ko cyahangana na Covid-19.
Dr Grace Nambatya uyoboye ikigo gikora ubushakashatsi ku miti gakondo, we yavuze ko yizera umuti wa Covidex, bitewe n’uko ukozwe mu kimera yizera cyane mu guhangana n’indwara zitandukanye cyitwa Warburgia.
Dr Nambatya yavuze ko hari umurwayi wo mu muryango wabo wari urembejwe na Covid-19, bamuhaye Covidex aroroherwa, atanga icyizere ko n’abandi bawuhawe hari icyo byabafasha.
FDA muri uku kwezi yari yarahagaritse uyu muti, isobanura ko byatewe n’uko Prof. Patrick Ogwang atigeze awukorera amagerageza nk’uko bisabwa n’inzego zishinzwe ubuzima, gusa hari amakuru avuga ko hari abawukoreshaga mu ibanga.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni aherutse gutanga icyizere ko Uganda bidatinze itazongera gukenera inkingo za Covid-19 zituruka mu mahanga, asobanura ko bari mu igerageza rya nyuma ry’uyu muti wakorewe iwabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


