Leta y’u Rwanda yatangaje ko yagabanyije imisoro ku bicuruzwa bitandukanye, inakuraho umusoro ku nyungu (TVA) ku bicuruzwa bimwe na bimwe.
Icyemezo cyo kugabanya imisoro cyahawe umugisha n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2023, mu mishinga y’amategeko yerekeye imisoro yemeje.
Iyo mishinga irimo uw’Itegeko rihindura itegeko rishyiraho umusoro ku musaruro, uw’Itegeko rihindura itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe n’uw’Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro.
Minisiteri y’Imari n’igenamigambi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yemeje igabanuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa n’ubutaka.
Amavugurura ku misoro yibanze ku musoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax – CIT), umusoro ku nyongeragaciro (Value Added Tax – VAT/TVA) n’umusoro ku byaguzwe (Excise Duty).
Yageze kandi ku misoro n’andi mafaranga inzego z’ibanze zishyuzaga abaturage ku byangombwa na serivisi zitandukanye.
Guverinoma yemeje ko umusoro w’ubutaka ushyirwa hagati ya Frw 0 na Frw 80 kuri m² mu gihe igiciro cyari gisanzweho ari hagati ya Frw 0 na Frw 300.
Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije, na ho ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije.
Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 z’Amanyarwanda.
Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse, na 2.5% mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse, na ho ku mutungo utarenze Frw miliyoni 5 nta kwishyura umusoro ku bugure bizajya bibaho.
Muri izi mpinduka, Guverinoma yakuyeho kwishyura TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibiguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga.
Umusoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax) wagabanyijwe uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%.
Mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri, Guverinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye, birimo ibinyobwa.
Mu buryo bushya bwo gusora, umusoro ku byaguzwe kuri divayi uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge 40.000 Frw ku icupa.
Guverinoma yanavugiruye ipatanti aho abacuruzi bazajya bishyura umusoro w’ipatanti ukubiyemo ipatanti isanzwe n’amafaranga y’isuku rusange. Ibigo by’ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe bizajya byishyura ipatanti imwe gusa muri buri karere bikoreramo.
Muri izi mpinduka, amwe mu mafaranga yose yajyaga yishyuzwa n’inzego z’ibanze ku byangombwa cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasobanuye kugabanya imisoro biri mu rwego rwo koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora, kubahiriza itangwa ry’imisoro no kureshya abashoramari.
Yavuze kandi ko byitezweho “kongera umusaruro mbumbe w’Igihugu (GPD) ho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26.”
Biri mu rwego kandi rwo kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.
MINECOFIN yavuze ko kugabanya imisoro “bizatuma u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu by’Afurika bibereye gushoramo imari”.
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuvugurura imisoro nyuma y’igihe abaturarwanda bijujutira imisoro ihanitse, ibyatumye Perezida Paul Kagame mu minsi ishize asaba ko imisoro yoroshywa.


