Perezida Tshisekedi yababariye umudepite wari wafunzwe azira kumwubahuka

Sangiza iyi nkuru

Perezida Felix Tshisekedi yababariye umudepite wari wafunzwe azira kumwubahuka amuvugaho amagambo mabi amwita umubeshyi avuga ko yananiwe kubahiriza ibyo yasezeranyije abaturage bo muri Ituri.

Mu byishimo byinshi nyuma yo kurekurwa Depite, Jean-Bosco Asamba yagize ati “Umukuru w’igihugu yategetse ko ndekurwa binyuze kuri guverineri w’umusirikare w’intara,”

Uyu mudepite yari yatawe muri yombi ku Cyumweru gishize, ahatwa ibibazo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare ndetse arara muri kasho yabwo mbere y’uko yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Bunia azira kubahuka umukuru w’igihugu.

Ahabanza

Nyuma yo kubabarirwa uyu mudepite wari wibasiye umukuru w’igihugu yahindukiye aramushimira avuga ko yamutabaye nk’umubyeyi, anashimira abamubaye hafi muri iyo minsi yari imukomereye abasaba gufatanya gukorera intara yabo.

Nk’uko tubikesha mediacongo.net, umushinjacyaha mukuru wa gisirikare muri Ituri, Col. John Makelele ntabwo aremeza aya makuru.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *