Bwa mbere Tshisekedi yasubije abamushinja kuba inyuma y’ifungwa rya Kamerhe

Sangiza iyi nkuru

“Nta gicucu cy’ubwumvikane buke hagati yanjye na Vital Kamerhe”, ibi byatangajwe na Félix Tshisekedi mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique, aho yasubizaga abamushinja kuba inyuma y’ifungwa ry’uwahoze ari Umuyobozi w’ibiro bye.

« Nta mubare uwo ari wo wose nigeze mbara cyangwa gukoresha umuntu uwo ari we wese kugirango abe ari aho ari uyu munsi. Niba hari uwatanga ubuhamya bw’ukuri kwanjye ni we,”

Perezida Tshisekedi kandi yakomeje avuga ko we na Kamerhe bari baranaganiriye kuri manda ye ya kabiri kandi na yo yari (Kamerhe) yiteguye kuyimuharira.

Ati “ Vital Kamerhe na njye twari twaraganiriye inshuro nyinshi kuri manda ya kabiri indeba. Yari yemeye kandi yari yiteguye kujya ku ruhande,”

Ku ruhande rwe, Perezida Tshisekedi muri iki kiganiro yatangaje ko hari bamwe mu bayonbozi b’ishyaka rya Vital Kamerhe bakina n’umuriro.

Ati “ Bamwe mu bayobozi mu ishyaka rya Kamerhe barimo gukina n’umuriro, birababaje, ariko nzi ko atazemera ko iki kibazo gikomeza kandi ko azabahamagarira gusubira ku murongo.”

Yakomeje agira ati “ Mfite uburenganzira bwo gukora manda ebyiri, kuki nahagararira mu nzira? Mfitiye icyerekezo iki gihugu, ndashaka kuzishyira mu bikorwa,”

Muri iki kiganiro rero, Perezida Tshisekedi akaba yatangaje ku mugaragaro ko yiteguye guhatanira manda ya kabiri.

Ubwo yahataniraga kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse Vital Kamerhe nawe washakaga guhatana akemera kumuharira no kumufasha mu kwiyamamaza, aba bagabo bombi bahuje imbaraga basezerana ko umwe azafasha umwe guhatanira manda ya mbere, iyikuriye undi nawe akazafasha mugenzi we kugera ku mwanya w’umukuru w’igihugu nk’uko amasezerano bagiranye i Nairobi yabiteganyaga.

Gusa Tshisekedi aremeza ko bari bavuganye kuri iyi manda ya kabiri ndetse Kamerhe ngo yari yemeye na yo kuyimuharira nubwo hatarumvwa icyo uyu munyapolitiki ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo, Kamerhe we abivugaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *