Mu mukino wahuje ikipe ya Police Fc ndetse na Kirehe Fc kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2016, umutoza w’ikipe ya police Fc Seninga Innocent yashinje abakinnyi be kwirara bigatuma ikipe ya Kirehe Fc ibasha kwishyura igitego kimwe yari yamaze gutsindwa mu gice cya mbere cy’umukino bityo bakagabana amanota .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, uyu mutoza wa Police Fc Seninga Innocent yagize ati “habayeho kwirara ku bakinnyi bo hagati mu gihe bari bamaze gutsinga igitego, ndetse bakajya banatinda kongera gusubira ku myanya yabo mu gihe batakaje umupira.”
Uretse kuba iyi kipe yagaragaje kwirara byatumye igabana amanota na mukeba wayo, umukino wanaje kurangira isigaranye abakinnyi 10 gusa mu kibuga kuko myugariro wayo, Muvandimwe Jean Marie yaje guhabwa ikarita itukura kubera ikosa yari akoreye ku mukinnyi wa kirehe Fc nkana.
Nyuma yo gukuramo uyu mukinnyi, ikipe ya Police Fc yahise inasimbuza abakinnyi bo hagati hasa n’ahacitse intege, byaje no guha Kirehe mahirwe yo kuririra kuri icyo cyuho ikishyura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukino waje kurangira ari igitego 1-1, byanatumye ikipe ya Kirehe iza ku mwanya wa 6 n’amanota 11, naho police Fc ikaba yaje ku mwanya wa 2 muri Shampiyona n’amanota 16.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


