capture-9.jpg

MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general

Sangiza iyi nkuru

CP Christophe Bizimungu, wo mu gipolisi cy’u Rwanda watangiye kuri uyu wa kabiri, itariki 29 Kamena inshingano ze zo kuyobora Igipolisi cy’Umuryango w’Abibumbye muri (UNPol) gikorera muri Centrafrica, kuri ubu arimo kwitwa General mu nkuru zitandukanye zirimo kumugarukaho harimo n’igaragara ku rubuga rwa Loni.

Uru rubuga ruravuga ko General wa Polisi Christophe Bizimungu yasimbuye Umufaransa Pascal Champion, manda ye yarangiye muri Mutarama 2021, nyuma yo kumara imyaka 2 kuri uyu mwanya.

capture-9.jpg

Mbere yo koherezwa muri izi nshingano, CP Bizimungu yari Komanda w’ishuri rya polisi ndetse ari no mu nama y’ubuyobozi y’Igipolisi cy’u Rwanda. Mbere yaho yari yaranyuze no mu yindi myanya itandukanye nk’aho yabaye mu bushinjacyaha bwa gisirikare, komanda wa polisi mu rwego rw’akarere na Komiseri ushinzwe ubugenzacyaha.

Urubuga rwa Loni rukomeza kumwita General ruravuga ko Bizimungu afite PhD mu mategeko, ndetse akaba afite ibyemezo by’amahugurwa atandukanye yagiye akurikirana.

ad-3.jpg

Ubunararibonye bwe bwamuhaye ububasha bwo kumva neza ibijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro kuko yanabaye umuhuza w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakoreraga mu Rwanda, MINUAR ndetse n’igisirikare cya RPA mu gihe na nyuma y’intambara na Jenoside ya korewe Abatutsi (1994-1995).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general
    Uyu mugabo ndamuzi kuko yigishije muri INES Ruhengeri, usibye no kuba Ari umuhanga cyane yicisha bugufi ndetse afite inda gaciro zikenewe zose!
    Tukwifurije imirimo myiza Afande wacu!

    1. MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general
      Nanjye uyu mu papa ndamuzi mucyitwaga Gendarmerie akora mu bugenzacyaha

    2. MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general
      Nanjye uyu mu papa ndamuzi mucyitwaga Gendarmerie akora mu bugenzacyaha

  2. MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general
    Uyu mugabo ndamuzi kuko yigishije muri INES Ruhengeri, usibye no kuba Ari umuhanga cyane yicisha bugufi ndetse afite inda gaciro zikenewe zose!
    Tukwifurije imirimo myiza Afande wacu!

  3. MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general
    Uyu mugabo ndamuzi kuko yigishije muri INES Ruhengeri, usibye no kuba Ari umuhanga cyane yicisha bugufi ndetse afite inda gaciro zikenewe zose!
    Tukwifurije imirimo myiza Afande wacu!

  4. MINUSCA: Christophe Bizimungu wavuye mu Rwanda ari Komiseri wa Polisi ubu ari kwitwa general
    Uyu mugabo ndamuzi kuko yigishije muri INES Ruhengeri, usibye no kuba Ari umuhanga cyane yicisha bugufi ndetse afite inda gaciro zikenewe zose!
    Tukwifurije imirimo myiza Afande wacu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *