Urukiko rukuru mu Rwanda rwahamije Jean Claude Iyamuremye imyitwarire igize icyaha cya jenoside, rumukatira gufungwa imyaka 25. Iyamuremye, yaburanye ahakana ibyaha aregwa mu kwiregura kandi yavuze ko atari kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi. Yavuze ko yari afite imico ya gitutsi, ingingo itari gutuma yijandika muri jenoside. Umucamanza yavuze ko habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyo cyaha afite imyaka 19, no kuba byarabonetse ko hari imwe mu miryango yarokoye nk’uko BBC yakurikiranye iburanisha ibitangaza. Urukiko ruvuga ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya rusanga hari abatangabuhamya bamwe bumushinja bavuguruzanya ku ruhare aregwa mu bwicanyi i Gahanga ku Kicukiro. Rwavuze kandi ko nta cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro, bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe. Gusa urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya “bwuzuzanya kandi bufite ireme”, rusanga yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro no ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro. Urukiko rwavuze ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo z’abantu muri Kicukiro. Ruvuga ko nubwo ubwe yagize uruhare mu kurokora imiryango imwe y’Abatutsi yahigwaga, ariko “imyitwarire ye (muri jenoside) igize icyaha cya jenoside.” Umucamanza yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba yari akiri muto afite imyaka 19, zitumye amukatira gufungwa imyaka 25. Iyamuremye umaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda, ntacyo yavuze ku cyemezo cy’uru rukiko rukuru, afite iminsi yo kuba yajuririra icyemezo cy’uru rukiko. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com


