Ese waba ujya utekereza ko uzigera ukenera inama za Jammeh? Ese mwaba muteganya kugeza Yahya Jammeh imbere y’ubutabera ?, Mwaba muzi aho Yahya Jammeh aherereye magingo aya kandi mwatubwira niba mwibaza ko adateganya guhunga igihugu? Hari abantu benshi bafungiye impamvu za politiki mu ma gereza. Muteganya kubarekura ryari, mu buhe buryo? Ibyo ni bimwe mu bibazo 14 Adama witeguye kuyobora Gambia yasubije
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gambia ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Africa giherutse mu matora ya Perezida wa Repubulika ku wa 01/12.2016, byatunguye benshi kubona inkuru yabaye kimomo kw’isi yose ivuga ko umukandida w’impuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi witwa Adama Barrow yatsinze aya amatora ahigitse Bwana Yahaya Jammeh wari umaze imyaka 22 ku butegetsi abantu benshi bafataga nkumwe mu ba Perezida b’abanyagitugu muri Africa.
Kuri uyu wa 3 Ukuboza rero Adama Barrow yahaye ikiganiro bimwe mu bitangazamakuru bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi birimo France 24, Radio France Internationale [ RFI ],Jeune Afrique hamwe na TV5 byose bikorera mu Bufaransa.
Bwiza.com yifuje kugeza ku basomyi bayo icyo kiganiro ku buryo burambuye cyahinduwe kuva mu rurimi rw’Igifaransa kigashyirwa mu Kinyarwanda mu mwimerere wa Jeune Afrique,
Isomere ikiganiro cyose ku buryo burambuye.
1.Jeune Afrique : Ni ibihe byemezo mwimirije imbere nyuma yo kwimikwa nka Perezida wa Repubulika mu kwezi gutaha kwa Mutaram a ?
Adama Barrow : “Icyemezo cyanjye cya mbere ni ukuzihutira gushyiraho Leta nifuza ko tuzahita dutangirana imirimo. Ni Leta izaba ihurijwemo imitwe ya politiki 8 ihuriye mu Mpuzamashyaka itavuga rumwe n’ubutegetsi. Twiteguye rero gukorana.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2.Jeune Afrique: Nyakubahwa Perezida mwaba mushidikanya ku kuba muri iki gihe mutegereje kurahizwa hashobora kwaduka imidugararo ?
Ntabwo mpagaritse umutima ku bw’ ibyo. Byadusabye urugendo rurerure kugirango tugere aho tugeze none.
Mpora mbwira abo dufatanije ko buhoro buhoro ari rwo rugendo. Twibutsa ko kandi intambwe isumba izindi ari iyo twateye ejo hashize, kandi bisobanuke ko nta gitutu iki cyangwa kiriya nkoreraho.Nizeye kimwe cyose ku bijyanye nuko ibintu bitegerezwa kugenda.
3.Jeune Afrique : Mwaba muzi aho Yahya Jammeh aherereye magingo aya kandi mwatubwira niba mwibaza ko adateganya guhunga igihugu ?
Nkurikije ibyo yanyibwiriye we ubwe, Yifuza gukomeza kwibera muri Gambie no kwisubirira mu kirwa cye aho ateganya kwibera hamwe n’ibikorwa bye by’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bijyanye nabyo. Tugomba kumugenera ibyangombwa byose bikibazwaho.
4.Jeune Afrique : Ibi nta kidobya mwumvamo ?
Nta kibazo na gito mbyumvamo. Ni umunya-Gambia, ashobora kuba aho ashatse muri Gambia . Ni umuturage nk’abandi kandi ikitonderwa yanabayeho umukuru w’igihugu ,nta handi afite ho kuba hatari aha.
5.Jeune Afrique : Hari abantu benshi bafungiye impamvu za politiki mu ma gereza. Muteganya kubarekura ryari, mu buhe buryo?
Ubu sinashobora kwemeza igihe, ariko bazarekurwa. Ni abantu bahatanye ku bwo gukunda igihugu cyabo, Bashakaga impinduka bituma bajugunywa mu mabohero. Rero kuri ubu nabo bagomba kugira uruhare mu kubaka impinduka tubayemo twese .
6.Jeune Afrique : Mwigeze mutinya ko Yahya Jammeh yagenza uko ashaka imigendekere y’aya matora yo kuwa 01 Ukuboza ?
Nta bwoba na mba nigeze ngira ku bw’ibyo. Kabone n’ubwo kwiyamamaza mu matora ku muntu wari usanzwe ku mwanya wa Perezida muri Africa byifitemo amahirwe adasanzwe ubwabyo, ariko urwego twari dushyigikiwemo n’abaturage byari bigoye ko watumeneramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nacyo cyaduhaga icyizere ko ibyo abantu bafataga nk’ibidashoboka byari gushobokaga ku gihe icyo aricyo cyose .
7.Jeune Afrique : Mwatekerezaga ko nimutsinda amatora azahita yemera ibyavuye mu matora gutyo?
Mwebwe abanyamakuru mpora mbabwira ko ubutegetsi bwose buturuka ku baturage. Ntabwo ibi ari ibintu by’icyuka gusa. Niba rubanda rwisobanuye ugomba kubyubaha uko. Iyo kandi ubitesheje agaciro uba ugomba kwirengera inkurikizi zabyo.
Jammeh ni indyarya. Yari umuntu usobanukiwe rubanda yayoboraga cyane uburyo rudukunze , anazi bihebuje ukwiyemeza kudasanzwe kwabo hamwe n’uburakari bakoranaga ibyo byose.
8.Jeune Afrique : Hari uruhare igitutu cya dipolomasi ya bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi ,nka Amerika cyangwa Ubwongereza rwabigizemwo ?
Nibyo koko barafashije, nyamara ntekereza ko ataribyo byagize uruhare runini mu kwemera ugutsindwa kwe. Erega yategetse imyaka 22, azi neza ko rero yari arambiranye muri Gambia. Abantu bari bariteguye bihagije kandi ikitwa ubwoba kitabariho .Jammeh we ubwe yari azi ko yarangiye.
9.Jeune Afrique : Wari kwemera ko ikiganiro wagiranye na Yahya Jammeh kuri telephone gicishwa kuri televiziyo y’igihugu ?
Hoya ntacyo nari mbiziho, Ariko sinendaga no kubitambamira, kubera ko hari hekenewe ko ibintu bijya ahagaragara kandi mu mucyo.
10.Jeune Afrique : Murasa n’abashaka kugaragaza ko mwaba mwagukiye kugumana igitekekerezo cyo kugirana imibanire nawe [ Yahya Jammeh ] . Hari naho mwivugiye ko hari ubwo mwajya mukenera inama ze…
Uyu mugabo mutekereze ko amaze imyaka 22 ku butegetsi. Sinshidikanya ko hari ibintu bihambaye utamenya ku mitegekere y’igihugu utamubajije. Umuntu agomba kumubaza ku bintu bimwe na bimwe. Ni ikintu utakumira. Ugusubiza hamwe no kunga igihugu ni ikintu gihambaye.
Hari abantu benshi bamutoye erega , Ni ngombwa ko mu byo dukora nabo batekerezwaho hamwe no kubashyira mu nyungu za Gambia hejuru ya byose.
11.Jeune Afrique : Ese mwaba muteganya kugeza Yahya Jammeh imbere y’ubutabera ?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nabisubiyemo kenshi, Ntawe twihongaho numwe . Ni haba hari dosiye yo kugezwa imbere y’ubutabera, tuzabikora rwose. Tuzubahiriza icyo Itegekonshinga rizaba riteganya ndetse hubahirizwa n’uburenganzira bwa buri wese, kandi itegeko rizubahirizwa kuri bose.
12.Jeune Afrique : Mutekereza iki ku rubyiruko isinzi rw’abanya Gambia bagerageje cyangwa bahorana inyota yo kugerageza “ Backway” kwa guhoza agatima ku kwimukira ku mugabane w’Uburayi mu buryo bunyuranije n’amategeko?
Abanya-Gambia bahorana agatima ko kugerageza “Backway” kubera ko bataye icyzere. Bagahera aho biyemeza kwiroha mu kaga nk’ako. Mu gihe guverinoma yacu izaba itangira imirimo,ibintu bizahita bihinduka.Twiyemeje kugarura ikizere mu banyagihugu.
13.Jeune Afrique : Mu gihe mwimikwagwa ku mwanya w’umukandida w’impuzamashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi, mwashyize umukono ku masezerano atsindagira ko nuramuka utowe, uzahita utegura andi matora mu gihe kitarenze imyaka 3 ko kandi utazahirahira wongera kwiyamamaza. Waba witeguye kubahiriza ayo masezerano?
Nzabyubahiriza. Ntana rimwe njya nibonamo umunyapolitiki njyewe. ntekereza ko Imana yanyimitse kugirango mbohore Gambia kandi ntangize impinduka. Nyuma y’iyo mpinduka ,abanyapolotiki bazakomerezaho uwo murongo. Ishyaka ryanjye rizakomeza, ariko njye sinzaba ndimo.
Ndi umushabitsi ,nzakomeza ibyo nikorera ku giti cyanjye.
14.Jeune Afrique : Mwaba mwarigeze mugira inzozi zo kuba uwo muri we none kuri uyu mwanya mu gihe cy’ameze 6 atambutse Nyakubahwa Perezida?
Mba nkuroga. Byarantunguye bidasanzwe. Abantu baranyegereye, baranshyigikiye. Kuri ubu nshyiriweho kuzuza inshingano z’igihugu kandi ngomba kuzuzuza uko zakabaye.
Adama Barrow nawe yadutse avuga ko Imana yamutumye gucungura Gambia wagirango ni uwaroze abategetsi b’iki gihugu kwiyita intumwa z’Imana dore ko n’uwo asimbuye yigambaga ko Imana ibishatse yategeka n’imyaka 1000!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Byahinduwe na Marshall E.David /Bwiza.com


