Urunturuntu mu mubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel nyuma y'ibyatangajwe na John Kerry

Sangiza iyi nkuru

Umubano wa Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika urarangwamo urunturuntu nk’ukobyemezwa n’ ibinyamakuru byo muri Israel bivuga ko ijambo minisitiri John Kerry yatangaje kuri iki Cyumweru ryafashwe nk’ibirego bikomeye kandi bitubahiriza amahame agenga imibanire y’ibihugu byombi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

John Kerry mu ijambo rye yavugiye muri Saban Forum, ibiganiro ngarukamwaka hagati y’abayobozi muri politiki n’imibanire bitegurwa n’Ikigo gikurikiranaira hafi politiki zo mu Burasirazuba bwo Hagati (Center for Middle East Policy) kuri iki Cyumweru, itariki 04 Ukuboza 2016, akaba yavuze ko ibintu Leta y’Abayahudi irimo irakora bihungabanya umutekano hagati ya Israel na Palestine. Uyu Munyamerika kandi yavuze ko mu gihe amaze mu buyobozi yavuganye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu inshuro zisaga 375 ndetse akajya muri Israel inshuro zisaga 40.

Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu (R) meets with US State of Secretary John Kerry, at PM Netanyahu's office in Jerusalem on May 23, 2013. Photo by Marc Israel Sellem/POOL/FLASH90 *** Local Caption *** à¸à à¹ à¤à®à®à¹à¬à¤ à¡à°éà®é௠à°àºà°éà¤à¥ à¢'à¥à¯ à·à¸é à à¸à¶à¥àº à¤à¡à¸éàº

Kerry yavuze ko ibyatangajwe na minisitiri w’uburezi wa Israel, Naftali Bennett, ku bijyanye n’uko nta gisubizo cy’ibibazo biri hagati ya Israel na Palestina kigishoboka, ari ikintu giteye impungenge.

Ibi John Kerry akaba, nk’uko VOA ivuga, yabitangaje mu gihe abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko badashimishijwe n’ukuntu Israel ikomeje kwica amatwi ku bijyanye n’uduce twa Palestine yigaruriye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

John Kerry asanga leta ya Israel ikwiye kwemera ko Palestine ari leta yigenga mu gihe Israel itabikozwa. Ibi bituma Kerry avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku rugamba. Yagize ati: “ Israel irimo kwirengagiza kwihanangiriza kwacu kwose ku kijyanye no gukoloniza .”

Asa nk’uvuguruza Netanyahu, Kerry yavuze ko kubana mu mahoro na Palestine ari ingenzi ku mahoro hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu. Netanyahu nawe wafashe ijambo ubushize muri ibi biganiro, akaba yaravuze ko amasezerano ya Israel n’Abarabu ari yo yonyine yatuma yicarana na Palestina mu biganiro. Mu yandi magambo, Israel ikaba yifuza kubanza kugira ibyo isezerana n’ibindi bihugu by’Abarabu biyikikije mbere yo kugira ibyo yumvikana na Palestine.

US-DIPLOMACY-KERRY

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

John Kerry avuga ko gukomeza kubaka mu duce Israel yigaruriye bitanga amahirwe macye yo kugera ku mahoro, akongeraho ko ingingo y’ingezi yo kwemera leta ebyiri ikigwaho.

Bitandukanye n’amakuru yari yari yaratangajwe, Kerry yatangaje ko ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika butarafata umwanzuro ku gushyigikira igikorwa cya Loni ku kijyanye n’amakimbirane hagati ya Israel na Palestine, ariko yongeraho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazashyigikira igisubizo kibogamye nk’uko urubuga Haaretz rwo muri Israel ruvuga.

Naho Joe Lieberman, wari uri muri ibi biganiro, akaba yarahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko igisubizo cy’ibibazo bya Israel na Palestine kitari hafi, kandi ko ikibazo gikomeye ari uburyo leta ya Donald Trump izakitwaramo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *