Putin avuga ko barasa ubwato bwa UK kandi intambara y’Isi ntibe kuko bazi ko batayitsinda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yishingoye ku bihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’Isi avuga ko ingabo z’u Burusiya zishobora kurohamisha ubwato bw’intambara bw’Abongereza kandi n’iyo ntambara ya gatatu bavuga yahita ikurikiraho ntibe kuko bizi ko n’iyo yaba bitayisohakanamo intsinzi.

Ni nyuma y’aho u Burusiya bwari buherutse guha gaspo aya mato y’u Bwongereza buvuga ko nihagira ubwongera kuvogera amazi bwita ayabwo mu Nyanja y’Umukara nk’uko byagenze ubushize ku bwato HMS Destroyer bw’Abongereza noneho bazaburasa, Abongereza bakavuga ko bishobora guhita biteza Intambara ya III y’Isi.

Mu kiganiro ngarukamwa gitegurwa na Radio na televiziyo by’Igihugu, aho aba abazwa ikibazo agahita agisubiza, Perezida Putin yagize ati “ Mwavuze ko Isi iri hafi y’Intambara ya III y’Isi. Oya rwose oya, N’iyo tuba twararohamishije buriya bwato, byari kuba bigoye gutekereza ko ibi byari guhita bishyira Isi mu Ntambara ya III y’Isi, kuko n’abari gukora ibi bazi ko badashobora gusohokana intsinzi muri iyi ntambara.”

Nk’uko tubikesha Washington Examiner, Perezida Putin yakoresheje iyo mvugo mu gisa nko gupfobya ubwoba bw’uko intambara y’isi ishoboka, ariko anaboneraho gukanga u Bwongereza n’ubwato bwabwo mu nyanja y’umukara.

Ubushize u Burusiya bwavuze ko bwarashe amasasu ya gasopo ndetse bugatera bombe imbere y’ubwato bw’Abongereza kugirango busubire inyuma bureke gukomeza kuvogera amazi yabwo. Ibi ariko u Bwongereza bwahakanye ko byabayeho, ari nayo mpamvu u Burusiya bwavuze ko noneho ubutaha buzarasa ubu bwato.

Perezida Putin wavuze ko icyo bifuza ari ukurinda igihugu cyabo n’ahazaza hacyo, yongeyeho ko nabo batifuza intambara ariko atari bo bagiye kubasatira (Abongereza) aho bari iyo mu burengerazuba mu birometero ibihumbi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Putin avuga ko barasa ubwato bwa UK kandi intambara y’Isi ntibe kuko bazi ko batayitsinda
    Uyu mugabo ariyemera cyane.Ashobora kuzateza intambara ya 3 y’isi ubwo noneho barwanisha atomic bombs.

  2. Putin avuga ko barasa ubwato bwa UK kandi intambara y’Isi ntibe kuko bazi ko batayitsinda
    Uyu mugabo ariyemera cyane.Ashobora kuzateza intambara ya 3 y’isi ubwo noneho barwanisha atomic bombs.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *