Umuhanzi Justin Nsengimana uzwi nka Justin w’i Kingogo mu karere ka Ngororero, avuga ko hari umwenda yumva afitiye ababohoye igihugu kuri ubu kikaba gitekanye; bityo na we akaba agomba kuryishyura binyuze mu gushimisha abagituye.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Justin uzwi mu bikorwa bitandukanye mu karere ka Ngororero yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo, cyitabirwa n’ibihumbi by’abatuye kariya karere.
Ni igitaramo cyabereye mu murenge wa Muhanda ,cyita cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi w’Akarere, Nkusi Christophe.
Justin avuga ko ari we wateguye iki gitaramo afatanyije n’itsinda ry’urubyiruko ryitwa ‘Kagame2024’.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abatuye mu Ngororero, gitaha imitima y’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, Guverineri Habitegeko François uyobora Intara y’Uburengerazuba, Fanfan Rwanyindo usanzwe ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’abandi.
Iki gitaramo cyabanjirijwe n’ibikorwa birimo kuremera abatishoboye no kubafasha gukora kugira ngo igihugu cyihute mu iterambere.
Nsengimana yabwiye BWIZA ko ibi byose yabikoze mu rwego rwo kwitura Inkotanyi, ashimangira ko yumva buri gihe azifitiye umwenda nyuma y’ibyo zakoreye igihugu.
Ati: “Niba Inkotanyi zaraduhaye ibyishimo nanjye ntegetswe gutanga ibyishimo ku muturage. Ni wo mwenda numva ndimo. Ndatekereza ko mu bushobozi buke bwanjye, icyo nshoboye gukora cyose nzagikora kugira ngo umuturage yishime.”
“Kuko nanjye mfite icyo Inkotanyi zankoreye, kuko kuba u Rwanda rufite umutekano, kuba zarahagaritse Jenoside, kuba u Rwanda rutengamaye ni ideni mbarimo ngira ngo nanjye mbishyure mu byiza baduhaye.”
Justin Nsengimana asanzwe ari umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana, Iz’ubuzima busanzwe n’izikangurira abaturage gukora no gukunda igihugu kimwe n’izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


