Nyabihu: Haravugwa urugomo rwiciwemo umushumba
Mu mudugudu wa Kananira , Akagari ka Muhe mu murenge wa Bigogwe, haravugwa urugomo rwo gukumira no gukomeretsa uwitwa Iradukunda bikamuviramo urupfu. Ni ibyaha byakozwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 23 Nyakanga 2022, ku isaha ya Saa mbiri n’igice za mu gitondo (8h30), ubwo uwitwa IRADUKUNDA Vincent w’imyaka 16 mwene Munyawera Pierre na Nyiransabimana […]
RDC: M23 yaba yashyizeho ubuyobozi bushya mu bice yigaruriye
Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko umutwe wa M23 wamaze gushyiraho ubuyobozi bushya mu duce tw’iki gihugu wamaze kwigarurira. Ni nyuma y’iminsi ibarirwa muri 40 uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo Kinshasa na Uganda ndetse n’ibindi bice bitandukanye bya Terirwari ya Rutshuru iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Groupement […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za BĂ©nin ari mu Rwanda (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za BĂ©nin, GĂ©nĂ©ral de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, ari hano mu Rwanda aho yasuye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Kuri uyu wa Gatandatu GĂ©n Gbaguidi yasuye Icyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu […]
Suwede: Umugabo uvuka i Nyamasheke yahamijwe kwica umugore we uvuka i Rusizi

Urukiko rwo muri Suwede ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu ndetse akirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu uwitwa Uwizeye Uwizeye Jean Damascène, uvuka mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cyo kwica umugore we, Ingabire uvuka mu Karere ka Rusizi. Uwizeye w’imyaka 38, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021 […]
Perezida Kagame yaganiriye na Mahamadou Issoufou wigeze kuyobora Niger

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, yagiranye ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afrika (APAC). Mouhamadou Issoufou, ari mu bayobozi Perezida Kagame yakiriye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, bari baherekejwe n’abandi bo ku ruhande […]
Kuba u Rwanda rutengamaye ni ideni ndimo Inkotanyi nkwiye kwishyura_Umuhanzi Justin w’i Kingogo
Umuhanzi Justin Nsengimana uzwi nka Justin w’i Kingogo mu karere ka Ngororero, avuga ko hari umwenda yumva afitiye ababohoye igihugu kuri ubu kikaba gitekanye; bityo na we akaba agomba kuryishyura binyuze mu gushimisha abagituye. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Justin uzwi mu bikorwa bitandukanye mu karere ka Ngororero yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo, cyitabirwa n’ibihumbi […]
WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
Ikigo WASAC gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda, cyatangaje ko Umujyi wa Kigali wose ugiye guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rwo mu Nzove riteganyijwe. WASAC yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “Kubera ibura ry’umuriro ritaganijwe ku munsi w’ejo mu mujyi wa Kigali; uruganda […]
Impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Kibondo zirashakishwa hasi hejuru
Impunzi z’Aburundi ziri mu nkambi ya Kibondo muri Tanzania ziratabaza UNHCR kubwo guhigwa bukware na polisi y’iki gihugu izicyura ku gahato. Izi mpunzi z’Abarundi zimaze igihe zarahungiye muri Tanzania kubera umutekano muke n’intambara biri mu gihugu cyabo, zihangayikishijwe nuko Leta ya Tanzania iri kubacyura mu gihugu cyabo cy’amavuko ku ngufu Mu mezi atandatu ashize impunzi […]
FC Barcelona yongeye gutera Chelsea gapapu, iyitwara Jules Koundé
Ikipe ya FC Barcelona yamaze kugera ku bwumvikane na Sevilla FC bw’uko igomba kugura myugariro Jules KoundĂ© yari ihataniye na Chelsea yo mu Bwongereza. Umunyamakuru Gerard Romero uri mu bizewe cyane mu nkuru zerekeye Barça ni we wemeje ko amakipe yombi yamaze kumvikana. Ku bwa Romero, “Jules KoundĂ© agomba kwerekeza muri FC Barcelona ku kigero […]
Gen Nzabamwita na Gen Nyakarundi baba baherutse i Kinshasa mu ibanga
Hari amakuru avuga ko u Rwanda ruherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamwe mu bahanga mu bijyanye n’iperereza bagiye kugaragariza iki gihugu, ibimenyetso byerekana ko bamwe mu bayobozi baho bakorana na FDLR. Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye muri Afurika kiremeza ko u Rwanda rwohereje abakuriye iperereza muri Congo bagiye kwereka bagenzi babo […]
Babiri bakora muri Ecobank bafatiwe mu cyuho bakira ruswa y’arenga Frw miliyoni 4
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi babiri bakorera Banki ya Ecobank, nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa y’angana na Frw miliyoni 4.5. Abatawe muri yombi barimo Niyonshuti Theogène ushinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo na Waswa Edward usanzwe ari umushoferi. Aba bombi ngo bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara […]
Perezida Emmerson Mnangagwa arashinjwa gufata ku ngufu
Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yatangiye kotswa igitutu, nyuma y’uko umwe mu bagore bo mu gihugu cye amushinje ku mugaragaro kumusambanya ku ngufu atarageza ku myaka y’ubukure. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo umugore witwa Susan Mutami yifashishije urubuga rwa Twitter, ashinja Mnangagwa kumusambanya ubwo yari akiri umwana. Mutami uri mu bagore bazwi muri […]