Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko umutwe wa M23 wamaze gushyiraho ubuyobozi bushya mu duce tw’iki gihugu wamaze kwigarurira.
Ni nyuma y’iminsi ibarirwa muri 40 uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo Kinshasa na Uganda ndetse n’ibindi bice bitandukanye bya Terirwari ya Rutshuru iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Groupement ya Jomba iri hafi y’umupaka wa Uganda n’u Rwanda, iri mu duce uyu mutwe wigaruriye cyane, kuko mu midugudu umunani iyigize M23 yigaruriyemo itandatu.
Cyakora cyo muri Mata uyu mwaka uyu mutwe watangaje ko “nta gahunda ufite yo kuyobora ibice wigaruriye”, ushimangira ko icyo ugamije cyonyine ari ugukemura ikibazo ufitanye na Leta y’i Kinshasa mu mahoro.
Umuyobozi wa Groupement ya Jomba, Jackson Gachuki, yabwiye ACTUALITE.CD ko imidugudu ibiri yonyine yo muri kiriya gice ari yo iri mu biganza bya FARDC.
Uyu yavuze ko mu midugudu itandatu kuri ubu igenzurwa na M23 abenshi mu baturage bahunze.
Yunzemo ko kuri ubu uyu mutwe wamaze gushyiraho ubuyobozi bushya mu bice wigaruriye.
Ati: “Iki gice cyigaruriwe n’inyeshyamba. Zashyizeho undi mutware, zaje kuyobora. Yemwe no mu Bunagana hariyo abayobozi bashya. Umupaka uracyafunze.”
Muri Kamena Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yategetse ko nta rujya n’uruza rw’ibicuruzwa rugomba gukorwa runyuze ku mupaka wa Bunagana.
Icyo gihe yavuze ko uwo ariwe wese uzanyuza ibicuruzwa azafatwa nk’umufatanyabikorwa w’umwanzi, bityo akaba azakurikiranwa n’amategeko.
Ni mu gihe mu minsi ishize byavuzwe ko M23 ari yo igenzura umupaka ndetse akaba ari na yo yishyuza amahooro ku bicuruzwa.
Uretse muri Groupement ya Jomba, M23 iranagenzura umudugudu wa Mungo ho muri Terirwari ya Busanza.


