Gen Nzabamwita na Gen Nyakarundi baba baherutse i Kinshasa mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko u Rwanda ruherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamwe mu bahanga mu bijyanye n’iperereza bagiye kugaragariza iki gihugu, ibimenyetso byerekana ko bamwe mu bayobozi baho bakorana na FDLR.

Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye muri Afurika kiremeza ko u Rwanda rwohereje abakuriye iperereza muri Congo bagiye kwereka bagenzi babo bo muri Congo ibihamya bigaragaza ko bamwe mu bakuru b’ingabo za Congo bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni mu nkuru yacyo y’amagambo 453 ifite umutwe ugira uti ” Kagame dispatches his spy masters to Kinshasa” Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ” Kagame yohereje intasi nkuru ze i Kinshasa.”

Muri iyi nkuru, iki kinyamakuru kivuga ko uru rugendo rwakozwe mu gihe gito kandi mu ibanga rikomeye rwabaye ku wa 12 Nyakanga 2022, aho ukuriye urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano (NISS), Gen Joseph Nzabamwita wari kumwe n’Umuyobozi w’Iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda, Gen Vincent Nyakarundi bagiye i Kinshasa.

Iyi nkuru ivuga ko aba basirikare bakuru bombi babonanye n’ukuriye iperereza muri Congo, Roland Kashwantale Chihoza na Gen Franck Ntumba ukuriye iperereza mu gisirikare cya Congo.

Amakuru ataremezwa n’uruhande urwari rwo rwose bireba mu zivugwa muri iyi nkuru, avuga ko Congo yemereye u Rwanda kugira ibyo ikora kuri iki kibazo cy’abasirikare bayo bakorana n’umutwe wa FDLR.

Muri ibi harimo nko kuba iki gihugu cyarimuye Major General Peter Nkuba Cirimwami, avanwa muri Kivu y’amajyaruguru ajyanwa muri Ituri, uyu bivugwako yakoranaga bya hafi n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe irimo nka CMC/Nyatura mu rugamba barimo barwana na M23.

Aba kandi bakuriye iperereza ry’u Rwanda ngo banaboneyeho akanya ko kubonana na Dr. Claude Ibalanky ukuriye agashami gashinzwe gukurikirana ibikorwa bitandukanye mu biro bya Perezida Tshisekedi.

Gusa intumwa z’u Rwanda zirinze kubonana n’abandi bantu bakomeye mu butegetsi bwa Tshisekedi barimo Jean Claude Bukasa, umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’umutekano na Jean-Hervé Mbelu Biosha ukora mu iperereza.

Aba bombi intumwa z’u Rwanda zirinze kubonana nabo ntibanameranye neza na Perezida Tshisekedi kuko atishimiye uko bitwaye mu biganiro biheruka byahuje u Rwanda na Congo muri Angola.

Ubu biravugwa ko aba bombi mu biganiro bitaha bazasimburwa na Serge Tshibangu ndetse na Roland Kashwantale Chihoza akaba ari nabo bizewe cyane na Perezida muri iki gihe.

BWIZA ntiyemeza cyangwa ngo ihakane ko uku guhura kw’izi mpande zombi kwabayeho cyane ko haba u Rwanda na Congo batigeze bahingutsa iby’uru ruzinduko.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *