Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi babiri bakorera Banki ya Ecobank, nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa y’angana na Frw miliyoni 4.5.
Abatawe muri yombi barimo Niyonshuti Theogène ushinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo na Waswa Edward usanzwe ari umushoferi.
Aba bombi ngo bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara yagombaga gutezwa inzu ye kubera gutinda kwishyura banki ikigizwa imbere
Ni igikorwa bari bukorane n’abakora mu byo guteza cyamunara, italiki ya cyamunara ikigizwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga rya electronic-auction system.
Niyonshuti na mugenzi we bombi bafatiwe mu modoka bari kwakira ariya mafaranga.
RIB yashimiye abatanze amakuru kugira ngo bafatwe, ikibutsa abaturarwanda kwirinda icyaha cya ruswa kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko.
Ni icyaha kandi uru rwego ruvuga ko kiri mu bimunga ubukungu bw’igihugu.

6 Responses
Babiri bakora muri Ecobank bafatiwe mu cyuho bakira ruswa y’arenga Frw miliyoni 4
Ni abere rwose ,mujye mutangaza inkuru mpamo.

Gusa ibyo bintu byo byaba byo kuko umukozi wa Ecobank ushinzwe kwishyuza arabikora cyane

Abobagabo barabikora cyane kd abobadahuje bakabirukanisha baba renga ya! iminsi yumujura ni 40 rwose pe na mukuru wabo araje afatwe ???? RIB disi Imana ihemba neza ntiyambura irabahembye nabo