unnamed-609-99938.jpg

Suwede: Umugabo uvuka i Nyamasheke yahamijwe kwica umugore we uvuka i Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo muri Suwede ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu ndetse akirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu uwitwa Uwizeye Uwizeye Jean Damascène, uvuka mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cyo kwica umugore we, Ingabire uvuka mu Karere ka Rusizi.

Uwizeye w’imyaka 38, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021 nyuma y’uko we ubwe yari amaze gutanga amakuru ku rupfu rw’umugore we mu gace ka Tyresö, i Stockholm muri Suwede.

WASOMA: https://bwiza.com/?Suwede-Umugore-ukomoka-i-Rusizi-yishwe-n-umugabo-we-uvuka-i-Nyamasheke

Amakuru avuga ko Uwizeye yahamagaye Polisi ku itariki 19 Ugushyingo 2021, akababwira ko yasanze umugore we Ingabire Diane yashizemo umwuka mu rugo rwabo ubwo yari ageze mu rugo avanye abana gukinira mu busitani bwa rusange, ariko hashize amasaha make yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko abagenzacyaha basanze inkuru ye idasobanutse.

Nyuma byaje kumenyekana ko Ingabire w’imyaka 31, yari amaze iminsi amenyesheje abavandimwe be n’inshuti ko afite ubwoba bwo kwicwa, kandi yari amaze igihe arara mu cyumba cya wenyine agakingisha urufunguzo, ndetse ngo yateganyaga no kubimenyesha Polisi kuko yari amaze iminsi yumva adatekanye.

KT Press dueksha iyi nkuru ivuga ko polisi yaje gusanga Uwizeye yarahamagaye nimero ya telefone itabaza (SOS) saa 17:37 ku itariki 19 Ugushyingo 2021, ariko iperereza ryaje gusanga yarakoresheje urufunguzo rwe yinjira mu nzu saa 16:45, habura hafi isaha imwe ngo ahamagare iyo nimero muri uwo mwanya akekwaho kwica umugore we.

Urukiko rwanzuye rugira ruti “Ubugenzacyaha bwasanze Uwizeye Jean yariciye umugore we mu rugo rwabo mu buryo buteye ubwoba. Rugendeye kuri ibyo, urukiko rukaba rusanga icyo gikorwa cyarakoranywe ubunyamaswa bwihariye, bityo ushinjwa agomba guhanishwa igifungo cya burundu kandi akirukanwa mu gihugu kubera icyaha cy’ubuhotozi.”

Ingabire biravugwa ko yagiye muri Suwede muri 2018 asanzeyo umugabo we wari uhamaze iminsi yaragiye kwiyungura ubumenyi. Nyakwigendera wari impuguke mu ibarurishamibare, yahise abona akazi muri Gapminder Foundation, Ikigo cyo muri Suwede kidaharanira inyungu cyashinzwe na Prof. Hans Rosling, Ola Rosling na Anna Rosling Rönnlund.

Uwizeye na Ingabire bari bafitanye abana babiri, uw’imyaka ine n’uw’ibiri. Inshuti za Ingabire zatanze ubuhamya zivuga ko yari yarazimenyesheje ko yateganyaga guhunga umugabo we, wari usigaye amukorera ihohotera ku mubiri no mu mutwe. Iperereza ndetse rivuga ko nyakwigendera yari asigaye arara mu cyumba cya wenyine, ariko nabwo umugabo ngo yagerageje kwica urugi kenshi ngo amusangemo.

Abavandimwe ba Ingabire n’abagenzacyaha basanze yari yarishinganishije na mbere kubera umugabo we wamumereraga nabi amushinja kumuca inyuma. Yari yaranashyize camera ihishe mu nzu kugira ngo ijye imufata amashusho atabizi.

Muri uko kwishinganisha kwe, Ingabire yandikiye umwe mu nshuti ze agira ati “Ndumva mfite impungenge z’ubuzima bwanjye.” Hagati muri 2021 ni bwo yatangiye gushaka ubufasha hirya no hino, haba muri Polisi no mu miryango ifasha abari mu kaga.

unnamed-609-99938.jpg
Urukiko rwemeje ko Ingabire Diane yishwe n’umugabo we, Uwizeye bari bafitanye abana babiri/Net

Mu minsi yabanzirije iyicwa rye, umuntu wo mu muryango wa Ingabire yavugishije umugabo we ariko aterwa impungenge n’uburyo yamusubije, akigamba kenshi ko azamwica. Uwo muvandimwe ni ko guhita amenyesha Ingabire ko agomba gushaka uburyo yakiza ubuzima bwe agashaka aho ahungira, ariko igihe cyari cyamaze kumushirana.

Umucamanza wo muri Suwede witwa Jessica Sandberg waburaniraga umuryango wa Ingabire, yavuze ko umwanzuro w’urukiko watumye byibuze umuryango wa nyakwigendera ubasha kugoheka nyuma yo guhabwa ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *