Umugaba Mukuru w’Ingabo za BĂ©nin, GĂ©nĂ©ral de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, ari hano mu Rwanda aho yasuye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Kuri uyu wa Gatandatu GĂ©n Gbaguidi yasuye Icyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi.
Gen F. Gbaguidi yavuze ko yasabwe na Perezida Patrice Talon wa BĂ©nin kuganira n’uruhande rw’u Rwanda ku bibazo by’umutekano ndetse bakanasangizanya ubunararibonye.
Uretse kuganira na Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo za BĂ©nin yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barushyinguwemo.






