Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari turindwi mu Karere ka Rubavu byavugwaga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, bavuga ko begujwe ku ngufu, ubu bakaba bafashe icyemezo cyo kutegura kugeza igihe bazarenganurirwa.
Icyemezo cyo kubeguza cyafatiwe mu nama y’umutekano yahuje abarimo Komite Nyobozi y’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abegujwe.
Icyo gihe bose ngo bategetswe kwandika amabaruwa, bamenyesha ubuyobozi bw’Akarere ko beguye ku mpamvu zabo bwite, ariko icyo baziraga ari uko ngo mu tugari bayoboye hagaragara ibikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, agamije kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Ibi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabisobanuye itangazamakuru ati: “Handitse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari turindwi bifuza kwegura kuko bananiwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bakaba bari bamaze igihe bagaragaza intege nke mu nshingano zabo ndetse bagiriwe inama kenshi.”
Nyuma y’inkuru “y’ubwegure” bwabo yagiye hanze tariki ya 5 Nyakanga, byamenyekanye ko aba ba Gitifu batigeze begura, ahubwo begujwe, ndetse bakongeraho ko barenganye.
Uwaganiriye na Umuseke yagize ati: “Badusabye kwandika twegura. Njye nabifashe nk’akarengane kuko nkanjye ku giti cyanjye sinifuza ko Covid-19 ifata intera mu Rwanda. Badushinje ibintu njye mfata nko kwiyenza ku bantu.” Abajijwe niba azaregera akarengane, yasubije ati: “Nibyo nzegera ababishinzwe,hazakora itegeko kuko ni akarengane.”
Undi waganiriye na RadioTV10 mu gitondo cy’uyu wa 7 Nyakanga 2021, yavuze ko we na bagenzi be banze kwegura kuko barenganye. Ku ruhande rwe, mu gihe atarabona ibaruwa imweguza, arakomeza akazi. Yagize ati: “Uyu munsi ndi kumva umutwe umeze nabi ariko nukira ndaza kujyayo kuko sindabona ibaruwa impagarika mu kazi.”
Yabajijwe icyo azakora mu gihe yaba ahawe ibaruwa imusaba kwegura, avuga ko azitabaza inzego zo hejuru zimurenganura.
Uyu muyobozi yabajijwe kandi niba ari we wenyine wanze kwegura, asubiza ati: “Duhuje umugambi, nushake umbwire nguhe nimero z’abarenze batanu biyongera kuri njyewe.”
Uyu Gitifu avuga ko yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney iby’aka karengane avuga ko bagiriwe. Ati: “Icyo namusaba ni uko badufasha, ubwegure bwacu koko buteshwe agaciro, kandi tukagira umutekano wacu mu kazi.”

2 Responses
Rubavu: Ba Gitifu baherutse kweguzwa babyanze
Ubu se uko abi Nyaruguru babagaho Ntibigiye kugaragarizwa i Rubavu? Gouverneur Muzima ngo Ibyo biyandikiye ntawabihindura? Ariko Abanyarwanda koko ku nyungu za bamwe turacyari muri Humiriza Nkuyobore! V/Mayor Pacifique arihanukira ngo Beguye kubushake bwabo Nkaho Ntabantu Bari Bahari, None Se umutego Bari batezwe Ntibawubonaga? Ubwo V/Meya Pacifique aragira ngo ni cyagihe agikuriye Abagore mu Karere iyo habaga Amahugurwa y’abakuriye Abagore munzego z’ibanze akaba impapuro ngo basinyire amafranga y’insiburamubyizi 30.000frw ,kandi bashireho Numéro za Tel
yabo, nyuma akaboherereza bitanu 5000frw ngo ayandi yagiye mw’isanduku y’ingoboka, Rubavu We Uzakuyobora Ntaravuka