Leta y’u Bufaransa ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021, yangiye Padiri Nahimana Thomas gukora imyigaragambyo yagombaga gukorera i Paris mu murwa mukuru wa kiriya gihugu.
Uyu mupadiri uvuga ko arwanya Leta y’u Rwanda yari yateguye imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Leta y’igihugu cya Niger cyo kwirukana Abanyarwanda umunani bari bamaze igihe gito baba muri kiriya gihugu.
Ku wa 27 Ukuboza mu mwaka ushize Leta ya Niger yari yahaye bariya Banyarwanda barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abarangije ibibano bari bakatiwe iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwayo, ku mpamvu yise iza dipolomasi.
Iteka ribirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwegereza ubutegetsi abaturage muri Niger, Hamadou Adamou Souley.
Abarebwa n’iri teka ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.
Biganjemo abahoze ari abanyepolitiki n’abasirikare bakomeye.
Ku wa 05 Ukuboza 2021 ni bwo bari bakiriwe na Leta ya Niger binyuze mu masezerano yagiranye na IMRCT ku wa 15 Ugushyingo 2021.
Ku wa Kabiri tariki ya 04 Mutarama 2022 Padiri Nahimana Thomas yagombaga gukorera imyigaragambyo kuri Ambasade ya Niger i Paris yamagana kiriya cyemezo.
Yagombaga gufatanya n’uwitwa Byukusenge Marie Goretti bafatanyije kuyobora Guverinoma bise iyo mu buhungiro.
Mu ibaruwa uyu mupadiri yandikiwe na Polisi yo mu Bufaransa, yamenyeshejwe ko yakabaye yarakurikije amabwiriza atandukanye, arimo gusaba uruhushya rwo kwigaragambya mbere y’amezi abiri ngo akore imyigaragambyo.
Uyu mupadiri yabwiwe ko mu gihe yaba arenze ku mabwiriza yo kureka kwigaragambya yahawe ashobora guhanishwa gufungwa amezi 6 n’ihazabu ya y’ama-Euro 7,500.



2 Responses
U Rwanda ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abaturage batishimye ku Isi
Dushimishwa namakuru muduha
U Rwanda ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abaturage batishimye ku Isi
Dushimishwa namakuru muduha