40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi

Sangiza iyi nkuru

Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko buri mwaka u Rwanda rutakaza 40% by’umusaruro w’ibiribwa ugapfa ubusa, mu gihe Abanyarwanda bangana na 19% badafite ibyo kurya bihagije.

Ni ibikubiye muri Raporo yitwa “Food Smart Country Diagnostic” Banki y’Isi yasohoye mu cyumweru gishize.

Ni raporo yibanze ku musaruro w’ibihingwa bitatu biribwa cyane mu gihugu, birimo inyanya, umuceri ndetse n’ibigori.

Iyi raporo ivuga ko mu musaruro w’ibi bihingwa uw'”inyanya ni wo upfa ubusa cyane ku mpuzandengo ya 49%, ugakurikurwa n’uw’ibigori uri kuri 25% n’uw’umuceri uri kuri 18%.”

Ni mu gihe inyanya ziri mu biribwa bikenerwa cyane ku isoko ryo mu Rwanda, ahanini kubera izamuka ry’ubukungu n’iterambere ry’imijyi.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu turere 30 tw’igihugu, 19 muri two duhingwamo inyanya, mu gihe umunani muri two tweza toni zirenga 1,000 za kiriya gihingwa buri mwaka.

Umusaruro w’iki gihingwa ahanini wiharirwa n’isoko ry’imbere mu gihugu aho usanga uri hagati ya 20 na 30% uribwa n’abahinzi, hanyuma izisigaye zikajyanwa ku isoko.

Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko impamvu inyanya nyinshi zipfa ubusa ari ukubera ko nta bubiko buzikonjesha buboneka mu mirima cyangwa ku masoko, ibituma zangizwa n’ubushyuhe.

Ni ibituma inyanya zibikwa mu gihe kitarenze iminsi itatu, nyamara zakabitswe igihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bitatu kandi ntizigire icyo ziba.

Ku bijyanye n’ibigori, imibare yerekana ko 65% by’abahinzi nyarwanda bitabiriye guhinga iki gihingwa, binyuze muri gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi (CIP).

Cyakora cyo n’ubwo iyi gahunda yongereye umusaruro w’ibigori, hari abagaragaza ko ibyinshi mu bogori biba bidafite ingano y’ubuziranenge bukenewe n’ababigura.

Ku bw’abashakashatsi ba Banki y’Isi, “Ibi biterwa ahanini n’ubushyuhe bwinshi hamwe n’umwanda, bigira uruhare mu gutuma ibigori byamdura uburozi bwa aflatoxine, bityo bigateza igihombo kinini.”

Ku bijyanye n’igihingwa cy’umuceri kiri muri bike bihuriye ku kuba ngandurarugo na ngandurabukungu, Banki y’Isi ivuga ko igituma umusaruro wawo upfa ubusa ari ukutitabwaho uko bikwiye no kuwuhunika nabi.

Muri Kanama umwaka ushize BWIZA yabagejejeho inkuru ivuga ko “i Rusizi toni hafi 265 z’umuceri wangiritse zaburiwe aho gutabwa”, ibishimangira ibitangazwa n’iriya raporo ya Banki y’Isi.

Ahabanza

Mu minsi ishize mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda na bwo hatambutse indi inkuru ivuga ko Toni 705 z’umuceri zaheze mu bubiko bw’abahinzi b’i Ngoma, kubera ko babuze uwo bawugurisha.

Cyakora n’ubwo uyu musaruro upfa ubusa, Banki y’Isi ivuga ko hari Abanyarwanda 19% bugarijwe n’inzara, biganjemo abo mu majyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. 40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi
    Ngaho Minagri na RAB nibatubwire ko iyi rapport idafite ishingiro. Haa ariko Minagri kuki itegera Reserve Force ngo bafatanye iyi sector ko mbona ingabo zacu iyo zigiye mu bintu zishyiramo ingufu

  2. 40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi
    Ngaho Minagri na RAB nibatubwire ko iyi rapport idafite ishingiro. Haa ariko Minagri kuki itegera Reserve Force ngo bafatanye iyi sector ko mbona ingabo zacu iyo zigiye mu bintu zishyiramo ingufu

  3. 40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi
    Harya amategeko avuga iki ku waguze ibijurano?

  4. 40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi
    Harya amategeko avuga iki ku waguze ibijurano?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *