Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo aburanishwe ku byaha bya ruswa ashinjwa.
Nibwo bwa mbere Zuma yari agaragaye mu ruhame kuva yakatirwa amezi 15 y’igifungo n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rumuhora kurusuzuguraku, nyuma akishyikiriza polisi.
Zuma wari uri muri gereza yari yicaye atuje, yambaye ishati yera ikoti ry’umukara na karuvati itukura, ari mu cyumba cya gereza itatangajwe nk’uko BBC yabitangaje.
Yavuze macye mu gihe umwunganizi we yasabaga ko uru rubanza ku byaha aregwa ko yakoze mu myaka ya 1990 nanone rwigizwayo.
Iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impungenge z’umutekano n’icyorezo cya Covid.
Ubu hashize icyumweru kirenga Jacob Zuma ari muri gereza nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kwanga gufasha iperereza ku bindi birego bya ruswa aregwa.
Icyemezo cyo gufunga Zuma amezi 15 cyateje imyigaragambyo vuba vuba yahise ihinduka urugomo, gutwika no gusahura ndetse ikicirwamo abantu barenga 200.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuze ko iyi myigaragambyo ari ibintu byateguwe bigamije guhungabanya demokarasi ya kiriya gihugu.
Cyakora cyo abashyigikiye Zuma bavuga ko ibyo nta kibihamya, bakavuga ko ibyabaye byavuye ku mujinya wa rubanda utewe n’ubukene n’ubushomeri bikabije.


