Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama

Sangiza iyi nkuru

Habaye rwaserera, ibipfunsi bivuza ubuhuha kuwa Gatandatu ubwo Abel Bizimana uyobora Akarere ka Kisoro, yatanaga mu mitwe n’abajyanama babiri b’akarere ayoboye biturutse ku kutumvikana kwabereye muri imwe muri hoteli iri i Kisoro.

Imirwano yatangiye iri hagati y’umujyanama witwa James Agaba na mugenzi we, Alex Ndayambaje nyuma na Meya Bizimana abyinjiramo, ruhana inkoyoyo.

Abari bahari nk’uko Chimpreports ibitangaza, bavuga ko iyi mirwano yatewe n’uko Alex Ndayambaje, uwo Meya Bizimana yari yagennye ngo abe umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kisoro, yanzwe n’inama njyanama.

Ibintu byaradogereye kugeza ubwo Bizimana n’umushoferi we babyinjiramo n’amakofe kugeza ubwo abakiliya ba hoteli ari bo babakiranuye.

Ababakiranuye bavuga ko biteye isoni kubona abayobozi barwana ku karubanda.

Agaba avuga ko imirwano yabaye yatewe n’impamvu yavuzwe haruguru gusa ngo ” Ubwo Meya Bizimana n’umushoferi we bahageraga baje gukiza, ahubwo baje bamukubita ibipfunsi.”

Ndayambaje Alex we yanze kugira icyo avuga kuri iyo mirwano.

Meya Bizimana we avuga ko ” Ubwo yari arimo gusangira na Ndayambaje kuri hoteli, Agaba yababonye, agahita abasanga aho bari bari kunywera ka cyayi. Ngo yahise atangira gutongana avuga ko Ndayambaje adakwiriye kugirwa umuyobozi wungirije w’akarere kuko asanzwe ari umukire.”

Avuga ko habayeho gutongana mu magambo ariko ngo uruhare rwe kwari ugukiranura abarwanaga. Iki kibazo ubu cyashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    Naringatangaye,naringizengo Ni mu Rwanda!!!!!!, Twe ntibikabe kuko abayobozi nibo batanga urugero rwiza,nta bayobozi bo g ukora biriya,

  2. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    Naringatangaye,naringizengo Ni mu Rwanda!!!!!!, Twe ntibikabe kuko abayobozi nibo batanga urugero rwiza,nta bayobozi bo g ukora biriya,

  3. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    muturajyire ibibanza mubyaro

  4. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    muturajyire ibibanza mubyaro

  5. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    Ndashaka ikibanza mukarere ka karongi byumwihariko mumurenge wa rubengera uwaba agifite yahamagara kuri 0788939848

  6. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    Ndashaka ikibanza mukarere ka karongi byumwihariko mumurenge wa rubengera uwaba agifite yahamagara kuri 0788939848

  7. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    Abo bayobozi bandike begura numdi wese uyobora wabibonye ave mu nshingano.
    Nta ndagagaciro bagaragaje ntibayobora abanyarwanda.

  8. Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama
    Abo bayobozi bandike begura numdi wese uyobora wabibonye ave mu nshingano.
    Nta ndagagaciro bagaragaje ntibayobora abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *