Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye

Sangiza iyi nkuru

Col Ntabana James yasobanuye ko inka bivugwa ko yibwe Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yigeze gufatirwa mu gikuyu cye, gusa ikibazo cyayo akaba yaramaze kugikemura ku buryo ntaho agihuriye na cyo.

Muri 2015 nk’uko Niyonsaba abivuga ni bwo yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, nyuma iza gufatirwa mu gikuyu cy’uriya mu-ofisiye mukuru wa RDF giherereye mu murenge wa Rugerero.

Byabaye ngombwa ko iby’iyi nka bigera mu butabera, maze mu Ugushyingo 2020 Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rutegeka ko uyu muturage ahabwa inka ye, n’ubwo abo yayiburanaga na bo baje kujurira bikarangira yongeye kuyamburwa.

Ikibazo cy’iyi nka cyanavuzwemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, uherutse guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ashinjwa gutanga amakuru atari yo, yaganishije Niyonsaba ku gutsindwa urubanza bigatuma atakaza inka ye.

Kuba Niyonsaba mu biganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye yaravuze ko inka ye y’ibwe nyuma igafatirwa mu gikuyu cya Colonel Ntabana, byatumye hari abikoma uyu musirikare bavuga ko atakabaye anyaga umuturage inka bitewe n’urwego ari ho.

Col Ntabana mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yavuze ko ari ibintu byamuhungabanyije.

Uyu musirikare yavuze ko ibyo kuba iriya nka yarafatiwe mu gikumba cye nyuma yo kuyigura ari byo, gusa ashimangira ko ikibazo cyijyanye na yo atakikirimo.

Asobanura uko ikibazo kimeze yagize ati: “Inka naziguze ari inka eshanu Nzigura na Nkundabandi Charles. Tumaze kuzigura haje umukecuru [Niyonsaba] aravuga ngo inka ni iye, iby’amahire yasanze mpari ntabwo yasanze ntahari.”

Icyo gihe ngo Col Ntabana yabwiye Niyonsaba ko inka yitaga iye yayiguze ndetse n’uwo yayiguze akaba ahari, biba ngombwa ko amumugaragariza imbere y’ubuyobozi bw’akagari ka Rugerero.

Icyo gihe ngo Nsanzabandi yavuze ko iyo nka ari yo yavukishije.

Col Ntabana yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwinjira muri kiriya kibazo rukora iperereza, nyuma rwohereza ibyarivuyemo ku rukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi.

Yunzemo ati: “Baraduhamagaye turi batatu, bahamagaye Vestine, bahamagara Charles, bahamagara nanjye. Njyewe naravuze nti ‘rero inka ndayitanga’, Charles ati ‘ntabwo wantangira inka ngo ngusubize n’amafaranga’. Aravuga ati ‘njyewe turi mu rukiko hano nibadukiranure’.”

Icyo gihe ngo urukiko rwasabye Col Ntabana kuva muri iriya dosiye, bijyanye n’uko uwavugaga ko inka ari iye yari yamaze kugaragara.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi kandi ngo rwamwandikiye dosiye rumubwira ko ahawe amabwiriza y’uko agomba kujya gusubiza Niyonsaba inka ye, birangira ayimuhaye; gusa Nkundabandi na we amusubiza amafaranga yari yamuhaye bagura iriya nka.

Inyandiko z’amasezerano BWIZA yaboneye kopi zerekana ko Niyonsaba Vestine yasubijwe na Col Ntabana inka ye ku wa 16 Ugushyingo 2020, mu gihe mu yindi kopi y’inyandiko yo ku wa 14 Mutarama 2021 Col Ntabana yasubijwe na Nkundabandi 750,000 Frw yari yamuhaye bagura iriya nka, mu gihe ikibazo cyayo cyari kigikurikiranwa.

Mu masezerano ya Col Ntabana n’uwari wamugurishije iriya nka harimo ingingo ivuga ko nayiburana [Nkundabandi] akayitsindira azayisubirana, yatsindwa akaba ari we wirengera ingaruka aho kuba uriya musirikare.

Ntabana yunzemo ati: “Sinigeze mburana, ntabwo nigeze mburana n’uriya mudamu. Inka niba yaramaze igihe kinini iwanjye ni nk’icyumweru kimwe.”

Col Ntabana yavuze ko amakuru afite kuri ubu ari uko iriya nka nta n’umwe kuri ubu uyifite hagati ya Nkundabandi ushinjwa kuyiba na Niyonsaba, ngo kuko iri mu maboko y’urukiko rwayibikije ahantu hatazwi.

img-20210717-wa0003.jpg

photocollage_1626711919697.jpg

photocollage_1626711970005.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye
    Erega birashoboka ko Colonere yaba yaraguze atabizi cg atagambiriye guhonyanga uriya Muturage, ikibazo Kiri kuri Gitifu uhonyanga Abaturage yitwaje umwanya afite, gusa ibi nibidahagurukirwa muri Rubavu Aba bayobozi Bari guteranya Abaturage na Leta, Reba nta Cyumweru kirashira mu Murenge wa Nyakiriba Akagari ka GIKOMBE Itsinda ry’Abagore ngo b’Abasirikare ngo bakuru harimo uw’Umu G.P bateye Murugo rw’umusirikare bita ko ari muto bagasahura Ibyo munzu kugera Ku buriri kandi ba Nyirirugo badahari, none ngo RIB yategetse Uwahohotewe ngo ngane Urukiko, Es’ubwo ubwo muri Rubavu Umuturage afite umutekano kweri

  2. Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye
    Erega birashoboka ko Colonere yaba yaraguze atabizi cg atagambiriye guhonyanga uriya Muturage, ikibazo Kiri kuri Gitifu uhonyanga Abaturage yitwaje umwanya afite, gusa ibi nibidahagurukirwa muri Rubavu Aba bayobozi Bari guteranya Abaturage na Leta, Reba nta Cyumweru kirashira mu Murenge wa Nyakiriba Akagari ka GIKOMBE Itsinda ry’Abagore ngo b’Abasirikare ngo bakuru harimo uw’Umu G.P bateye Murugo rw’umusirikare bita ko ari muto bagasahura Ibyo munzu kugera Ku buriri kandi ba Nyirirugo badahari, none ngo RIB yategetse Uwahohotewe ngo ngane Urukiko, Es’ubwo ubwo muri Rubavu Umuturage afite umutekano kweri

  3. Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye
    Rwose uwo musirikare ararengana pe. Ahubwo ikibazo ni imikorere idahwitse yo mu nzego zibanze. Abayobozi bibanze bakoze neza u Rwanda rwaba paradiso.

  4. Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye
    Rwose uwo musirikare ararengana pe. Ahubwo ikibazo ni imikorere idahwitse yo mu nzego zibanze. Abayobozi bibanze bakoze neza u Rwanda rwaba paradiso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *