Lague Byiringiro yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu Busuwisi

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu kipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi yaherukaga kwerekezamo, yicuza kudakoresha neza amahirwe yari yahawe.

Uyu musore yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ati: “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo. Numvise itangazamakuru batangaza ko APR FC yanyimye amahirwe yo gukina amezi atandatu ariko si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.”

Yunzemo ati: “Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.”

Ku itariki ya 08 Nyakanga ni bwo Lague yerekeje mu Busuwisi nyuma y’uko yari yahagiye muri Mata kuvugana n’amakipe yaho arimo FC Zurich yamwanze, agahabwa amahirwe na Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

Byari nyyma yo kwitwara neza muri CHAN yabereye muri Caméroun mu ntangiriro z’uyu mwaka, cyane mu mukino ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzemo Togo ibitego 3-2.

APR FC binyuze muri Lt Gen Mubarak Muganga uyiyobora yari yatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, yazatangwaho ari hejuru y’ibihumbi 130$.

Lague akigera mu Busuwisi yifashishijwe mu mukino umwe wa gicuti iriya kipe yatsinzemo FC Thun igitego 1-0, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino yakurikiyeho.

Amakuru avuga ko nta gihindutse uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko ashobora kugaruka muri APR FC yahoze akinira, n’ubwo iyi kipe yari yaramaze kugura Mugisha Gilbert nk’umusimbura we.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *