Amwe mu mayeri akomeje gukoreshwa na ba mafiya bagurisha imitungo itari iyabo

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi mu Mujyi wa Kigali bagiriye inama abaguzi b’imitungo gukora ubushishozi mbere yo kugura amazu n’ibibanza, bavuga ko hagaragaye ibibazo by’uburiganya ku isoko ry’imitungo.

Uyu muburo watanzwe na Marie-Solange Muhirwa, ukuriye igenamigambi ry’imijyi mu Mujyi wa Kigali, ukurikiye ibibazo bikomeje kuzamuka by’abantu bagurisha amazu badafite ibyangombwa byo kubaka.

Umuturage wo mu mujyi wa Kigali wahisemo kudatangaza amazina ye yatangarije ikinyamakuru The New Times ko yaguze inzu kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda ariko igatangira gusaduka nyuma y’amezi atatu.

Ati “Nagerageje kuvugana n’uwari nyirayo ngo musabe indishyi ariko biba iby’ubusa. Namusabye kunyereka uruhushya rwo kubaka yakoresheje igihe yubakaga inzu ariko aranga.”

Ubwiyongere bw’ibibazo nk’ibi niko kwatumye Muhirwa atanga umuburo avuga ko amazu yubatswe nta mpushya azasenywa.

Ati “ Kugura inzu idafite uruhushya rwo kubaka ni nko kugura umutungo wabonwe binyuze mu buryo bw’uburiganya,” yakomeje asaba abagura imitungo kujya babanza kugenzura bakamenya neza ko umutungo bagura ufite ibyangombwa byose.

“Ntabwo ari byiza kugura umutungo utabanje kubaza abayobozi, abafite ibyangombwa byo kubaka hamwe na One Stop Center. Amazu menshi adafite ibyangombwa yubatswe mu gihe gito kandi nijoro bitesha agaciro ubuziranenge bwayo,” uyu ni Muhirwa ukomeza ahamagarira ubufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi b’ibanze mu guca iyi miturire idakurikije amategeko.

Yakomeje yikoma abayobozi barebera iyi migirire kubera ruswa. Ati “ Abayobozi bakira ruswa bakemera imyubakire idakurikije amategeko bagomba gufatwa.”

Guhimba ibyangombwa byo kugurisha imitungo

Uyu muyobozi yongeyeho ko hari ibindi bibazo bikomeje kugaragara bya ba mafiya bihaye kujya bagurisha ibibanza n’amazu bitari ibyabo binyuze mu guhimba ibyangombwa by’iyo mitungo.

Ati “ Mbere yo kugura umutungo, genzura unyuze ku *651# umenye nyiri umutungo. Hanyuma ubaze abayobozi umenye neza ko utaguze umutungo ufite ibyangombwa by’ibihimbano.”

Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa 18 Nyakanga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufatiye abantu babiri bagurisha ikibanza n’inzu bitari ibyabo.

Aba bari bafite ibyangombwa by’ibihimbano by’ubutaka n’indangamuntu bya nyiri umutungo wa nyawe. Bari banakoze simswap ya numero ye ya telephone bakoreshaga bavugana n’abashakaga kugura.

Vincent Kimenyi bari bagiye gutekera umutwe, utuye Kicukiro, yasabwaga kugura ikibanza miliyoni 15 Frw. Batawe muri yombi bagerageza guhererekanya ubutaka.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yaburiye abaturage abasaba kuba maso mu gihe bagura imitungo.

Ati “ Bagomba kubanza kubaza inzego zitandukanye nka noteri w’ubutaka, Rwanda Revenue Authority n’izindi ngo zibafashe kwirinda forode iyo ari yo yose,”

RIB kandi iherutse no guta muri yombi umuyobozi wa ONE Stop Center y’Umujyi wa Kigali, Benon Rukundo, azira gutanga ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Ibihano

Nk’uko biteganywa n’itegeko NÂş68 / 2018 ryo ku ya 30/08/2018 mu mategeko ahana, umuntu uwo ari we wese, mu buriganya, ubona umutungo w’undi muntu, igice cyose cyangwa igice cy’amafaranga ye akoresheje amazina y’ibinyoma, cyangwa yizeza amasezerano meza cyangwa akangisha ibyago bizaza, aba akoze icyaha.

Iyo ahamwe n’icyaha, ashobora gufungwa igihe kitari munsi y’imyaka ibiri cyangwa kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 n’amafaranga atarenze miliyoni 5 z’Amanyarwanda.

Iyo iki cyaha cyakozwe n’umuntu ushaka gutanga imigabane, inyemezabwishyu y’abanyamigabane, impapuro z’agaciro, ingwate, cyangwa ikindi giciro cy’amafaranga, haba mu kigo cya business, isosiyete y’ubucuruzi cyangwa uruganda, igihano gikurikizwa n’igifungo cy’igihe kitari munsi y’imyaka itatu kandi kitarengeje imyaka itanu hamwe n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 kandi atarenze miliyoni 7.

Umuntu wese ugurisha cyangwa usezeranya nk’ingwate ibintu bitimukanwa cyangwa ibintu byimukanwa azi ko atari nyirabyo, aba akoze icyaha.

Iyo ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kitarri munsi y’umwaka umwe kandi kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 n’amafaranga atarenze miliyoni 7.

Ibihano byo guhimba inyandiko

Umuntu uwo ari we wese, mu buryo ubwo aribwo bwose, wahimbye cyangwa agahindura inyandiko akoresheje umukono mpimbano cyangwa igikumwe, abeshya inyandiko cyangwa umukono cyangwa kwiyita icyo atari cyo, guhimba amasezerano, ibiteganywa, inshingano, cyangwa inshingano zasohowe aba akoze icyaha.

Umuntu uwo ari we wese, ufite umugambi wo kuriganya, atanga inyandiko yanditse y’ibinyoma, utera kwandika inyandikomvugo y’ibinyoma cyangwa agatanga imenyekanisha rivuguruzanya, afatwa nk’ukoze icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Iyo ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 n’amafaranga atarenga miliyoni 5 y’Amanyarwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *