Inzozi z’ejo hazaza ho kubyaza umusaruro gaz nyinshi igihugu cya Mozambique gifite, ngo zishingiye ku bushobozi gifite bwo guhagarika inyeshyamba zikomeje guhagarika ubuzima zifitanye isano na Leta ya Kisilamu, ariko ngo niba amahoro ari igisubizo, iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo n’igihangange mu bijyanye n’ingufu cy’Abafaransa, TotalEnergies bishobora kuba bifite ikibazo.
Isesengura ryakozwe n’abanyamakuru b’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, riragaragaza neza ikibazo gikomeye cy’umutekano Mozambique ifite, igihombo kinini kuri iyi sosiyete y’Abafaransa ishaka kubyaza umusaruro tiriliyoni za meterokibe (cubic meters) za gaz iki gihugu gitunze, ndetse n’impamvu Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zaroherejwe muri iki gihugu.
Nyuma y’amezi ane abitwaje intwaro bari bigaruriye umujyi wa Palma, ucumbikiye abakorana n’iyi sosiyete y’Abafaransa Total Energies hafi ya site ya Afungi muri Cabo Delgado, inyeshyamba ziracyagenzura agace k’icyambu n’icyambu gikomeye mu gihe ingabo z’igihugu ziri mu gihirahiro, impuguke mu bijyanye n’umutekano, abakozi ba gisirikare, abayobozi b’ikigo ndetse n’abari imbere babitangarije Reuters.
TotalEnergies yavuze ko umushinga wayo wa gaz wa miliyari 20$ uzakomeza kuba uhagaritswe kugeza igihe umutekano uzagarukira muri iyi ntara mu buryo bwizewe.
Mu mpera za Mata byari byitezwe ko umushinga ushobora gukererwa byibuze mu gihe cy’umwaka.
Guverinoma ya Mozambique ivuga ko Palma kuri ubu itekanye kandi iri gukora ibishoboka ngo Cabo Delgado yose itekane.
Mu kwezi gushize ariko, amakuru yatangazwaga na HCR yavugaga ko abantu bakomeje guhunga ibice byegereye site ya Total Enerigies kubera ihungabana ry’umutekano n’urusaku rw’amasasu.
Usibye TotalEnergies, umushinga munini cyane uyobowe na Exxon Mobil ubu nawo warahagaritswe, aho umufatanyabikorwa muto witwa GALP yabwiye Reuters ko kugarura umutekano ari ngombwa kandi ko bizagorana kugeza TotalEnergies igarutse.
TotalEnergies yanze kugira icyo itangaza kuriyi ngingo. Umuvugizi wa Exxon yavuze ko iyi sosiyete ikomeje gusuzuma uko umutekano uhagaze. Abayobozi ba leta nabo ntibasubije ibibazo by’iki kinyamakuru.
Reuters ivuga ko ububiko bwa gaz ya Mozambique bubarirwa muri metero cube tiriliyoni 2.8316846711688 (100 trillion cubic feet), ibi bikaba bishyira iki gihugu ku mwanya wa 11 ku Isi mu kugira gaz nyinshi kandi imishinga ibiri ya gazi y’umwimerere (LNG) yitezweho guhindura ubukungu bwa kimwe mu bihugu bikennye cyane ku Isi.
Umushinga wa TotalEnergies wari witezweho gutanga toni miliyoni 12,9 buri mwaka guhera mu 2024, aho Credit Suisse igereranya nk’umwaka wo kuzamuka kwa gaz ikenewe ku Isi.
Ikibazo cy’umutekano
Abasesenguzi mu by’umutekano ariko bavuga ko ikibazo cy’intege nke z’igisirikare zatumye abitwaje ibirwanisho bigarurira amajyaruguru ya Mozambique kitazapfa gukemuka byoroshye.
Bavuga ko ingabo z’iki gihugu zidafite ibikoresho bihagije, zidafite disipuline ikwiye kuranga ingabo, zihembwa nabi, byose bigatuma zitagira morale ku rugamba.
“Turi kure yo kunganya ingufu nabo,” uyu ni umwe mu ngabo z’igihugu avuga nyuma y’igitero cy’inyeshyamba muri Palma wongeyeho ko abo bahanganye nabo bazi aho barwanira neza.
SADC yemeye kohereza ingabo muri Mozambique nyuma yo kumvikana na Perezida Felipe Nyusi, wari warabanje kwanga ubufasha bw’amahanga. Ingabo z’u Rwanda nazo zatangiye kugera muri Cabo Delgado, aho bivugwa ko ndetse zatangiye gukozanyaho n’abitwaje intwaro.
Nubwo bimeze gutyo ariko, ngo ibihugu bigize SADC nta bunararibonye bifite mu kurwanya inyeshyamba, nta nubwo yatanze amakuru y’abasirikare izohereza, amatariki izabohererezaho cyangwa inshingano zizaba zifite. Bivugwa ko ingengo y’imari yayo ya miliyoni 12$ ari ntoya cyane ugereranyije n’umukoro uhari nk’uko byatangajwe na Alexandre Raymakers , umusesenguzi kuri Afurika ukorana na Verisk Maplecroft.
Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Portugal n’Ubumwe bw’u Burayi nabyo byemeye gutanga inkunga y’imyitozo, ibikoresho n’ubutasi mu kurwanya izo nyeshyamba zatangije imirwano mu 2017 zikaba zimaze guhitana abantu ibihumbi barimo abasirikare n’abaturage.
Ingabo zirwana zihunga inyeshyamba

Nyuma y’imirwano ikaze yatumye TotalEnergies ihagarika imirimo yayo mu mwaka ushize, yasabye guverinoma abasirikare byibuze 1000 bakomeye bo kurinda site yayo n’ibirometero 25 mu nkengero za yo.
Ese yaba ari yo mpamvu Mozambique ifite abasirikare batizewe yarafashe icyemezo cyo gusaba u Rwanda abasirikare ko narwo rugomba kohereza abagera mu 1000?
Bamwe mu basesenguzi bemeza ko ingabo z’u Rwanda zatojwe neza, zifite uburambe na disipuline, zifite ubushobozi bukenewe, kandi zishobora gukora akazi vuba vuba kurusha izindi ngabo z’amahanga mu zizoherezwa.
Mu cyumweru gishize, impuguke mu bya politiki, Joseph Hanlon yanditse ati: “U Rwanda ni urwa gatatu mu bihugu bitanga ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro [Loni] kandi rwagize uruhare mu butumwa 14 bwo kubungabunga amahoro.”
Ubwo TotalEnergies yatangazaga ko igiye gusubukura imirimo ku itariki 24 Werurwe, inyeshyamba nazo zahise zigaba ibitero zigera mu birometero nka bibiri ahitwa Afungi hafi ya site y’iyi sosiyete biba ngombwa ko abakozi bayo bongera guhunga.
Bivugwa ko ingabo zari zirinze Afungi zitigeze zirwana kuri uyu mujyi nk’uko umwe mu bakozi b’ikigo gikorana na TotalEnergies yabitangaje.
Abakorana niyi sosiyete bagera muri magana bakoranaga na yo muri uyu mushinga wa gaz bafatiwe hagati y’imirwano ndetse ngo umwe yishwe agerageza guhunga muri hotel yafashwe n’inyeshyamba. Batanu muri aba bakozi bavuze ko batazasubirayo TotalEnergies itarabizeza ko umutekano wabo uzaba urinzwe.
Mu mezi yari yabanjirije iki gitero, ingabo za leta zari zahunze Mocimboa da Praia, icyambu kiri mu birometero 80 uvuye Afungi muri Kanama umwaka ushize higarurirwa n’inyeshyamba, aho abasesenguzi bavuga ko ari ho zateguriye igitero cyo kuri Palma.
Amashusho yashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Islamic State, Amaq, Reuters yemeje ko yagenzuye igasanga yarafatiwe kuri icyo cyambu, yerekanye inyeshyamba zihateraniye mu minsi yabanjirije igitero kuri Palma.
Mu mirwano yo mu gitero kuri Palma kandi ababibonye bavuganye na Reuters bavuze ko babonye ingabo z’igihugu zihunga, n’izahasigaye zikarushwa ingufu.
Ibi byatumye TotalEnergies yishyiramo ko ikibazo cy’umutekano mucye muri Cabo Delgado kitakiri icyo kwihanganira. Umuyobozi wayo, Patrick Pouyanne ati “ Ntabwo ari Total igiye kuzagarura amahoro.
Ibi yabibwiraga abashoramari avuga ko batazubaka inyubako bazakoreramo batizeye ko ibyo bashaka gukora bizakunda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV–



4 Responses
Isesengura: TotalEnergies y’Abafaransa yaba yihishe inyuma y’iyoherezwa rya RDF muri Mozambique?
Murakoze cyane kuko byari byarananiye kwiyumvisha impamvu abasore Bach bagiye muririya mirwano.
Byumvikaneko tuzabona akantu.
Isesengura: TotalEnergies y’Abafaransa yaba yihishe inyuma y’iyoherezwa rya RDF muri Mozambique?
Murakoze cyane kuko byari byarananiye kwiyumvisha impamvu abasore Bach bagiye muririya mirwano.
Byumvikaneko tuzabona akantu.
Isesengura: TotalEnergies y’Abafaransa yaba yihishe inyuma y’iyoherezwa rya RDF muri Mozambique?
Interessant! )
Isesengura: TotalEnergies y’Abafaransa yaba yihishe inyuma y’iyoherezwa rya RDF muri Mozambique?
Interessant! )