Umupolisi yakubiswe ajya muri coma azira guhatira kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mudugudu wa Rwabaganda, mu mujyi wa Ddyango, mu Karere ka Rakai kuri uyu wa Gatatu bakubise umupolisi kugeza ubwo ajya muri coma nyuma yo kubahatira kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko batangajwe na Wangi Ssemanda, uyobora uyu mujyi wa Ddyango, umupolisi wakubiswe ari uwitwa Mwesigye wakoreraga kuri station ya polisi ya Ddyango yoherejweho mu byumweru bibiri bishize.

Ati “ Twari tumuzi nka Mwesigye kandi yoherejwe hano mu byumweru nka bibiri bishize. Ni umupolisi ukora cyane ariko abaturage ntiwamenya ibyabo ku cyo mu by’ukuri baba bashaka.”

Yongeyeho ko ubu uyu mupolisi ari ku ivuriro rya Ddyango aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Umuturage witwa Joseph Turyakira yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ko byatangiye ubwo umupolisi yatatanyaga urubyiruko rwari ruri gukina umupira kuri kimwe mu bibuga byo mu Mudugudu wa Rwabaganda.

Ati “ Yatatanyije abasore ku kibuga cya Rwabaganda kare basa nk’abatishimye. Mu gihe birukaga, baburiye umupolisi ko azishyura ibyo akoze.”

Uyu mupolisi rero ngo yake gusangwa ku mugoroba yataye ubwenge aryamye ku nkengero z’umuhanda yakubiswe bikomeye kandi atari yanasinze.

Uyu muturage ariko avuga ko abapolisi nabo bakunze guhohotera abaturage babakubita nta mbabazi babaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho babakubita bakanabima amahirwe yo kwisobanura, ikintu cyakunze kubatera umujinya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *