Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yahinduye telephone yakoreshaga na numero nyuma y’inama y’umutekano y’igitaraganya yateranyije kuri uyu wa Kane hagamijwe kuganira ku biherutse gutangazwa ko telephone ye yaba iri mu zumvirijwe cyangwa yari mu zagombaga kumvirizwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Pegasus ry’ikigo cyo muri Israel, NSO Group.
Umuyobozi muri Guverinoma w’u Bufaransa wavuganye na Reuters yagize ati “ Afite numero nyinshi za telephone. Ibi ntibisobanuye ko yatatwaga. N’uwundi mutekano w’inyongera gusa.”
Usibye kuba Perezida Macron yahinduye telephone na numero, Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko igihugu kirimo no kongera gusubiza mu buryo ibijyanye n’umutekano wacyo.
Ibinyamakuru byo mu Bufaransa muri iki cyumweru byatangaje ko inzego z’ubutasi za Maroc zashatse kuneka Macron n’abandi bayobozi bo mu Bufaransa, barimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Jean-Yves Le Drian , minisitiri w’imari, Bruno Le Maire, na minisitiri w’uburezi, Jean-Michel Blanquer.
Perezidansi y’u Bufaransa isubiza kuri ibi bibazo by’uko telephone ya Macron yaba yari kur rutonde rw’izo bashatse kumviriza, yagize iti “ Ibi nibiramuka bigaragaye ko ari ukuri, ubwo bizaba bikomeye cyane.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


