Igihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatanu cyareze mu butabera bw’u Bufaransa umuryango w’Abanyamakuru batagira Umupaka (Reporters sans frontières) kiwurega isebanya nyuma y’aho uyu muryango ushinje iki gihugu gukoresha software ya Pegasus mu rwego rw’ubutasi mbere yo kwisubiraho.
Iki kirego cyatanzwe na Algeria kirebana n’ibyatangajwe na RSF kuwa 19 Nyakanga ku rubuga rwayo nk’uko byemezwa na Ambasaderi w’iki gihugu mu Bufaransa, Mohamed Antar Daoud.
RSF yatangaje ko Algeria iri mu bihugu bikoresha Pegasus kandi ko yayikoresheje mu gutata izindi mpande.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta waje gusubira inyuma, utangaza ko wakoze ikosa ku wa gatanu ugira uti: “Ubwa mbere, twashyize Algeria ku rutonde rw’ibihugu by’abakiriya ba NSO. Iri kosa twicuza, ryarakosowe.”
Ibyo ariko ntabwo byanyuze Algeria nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ibigaragaza. Ambasaderi wayo ati “Usibye imiterere yayo yo gusebanya no kubeshya, ibi birego bitemewe bifitanye isano no gukoresha RSF izwiho ubudacogora iyo bigeze kuri Algeria,”
Uyu yakomeje ashimangira ko Algeria itagira iyi software ya Pegasus ndetse itigeze iyikoresha cyangwa ngo igirane indi mikoranire n’abayitunze mu rwego rw’ubutasi.
RSF ariko na yo ntiyaripfanye. Umunyamabanga mukuru wayo, Christophe Deloire ati “Algeria iritwaza ikosa rito kandi ryicujijwe yiyerekana nk’iyahohotewe kandi atari ko bimeze.”
Yakomeje agira ati “N’ugukabya ku ruhande rw’ubutegetsi bumenyereye kurenza urugero no gukabiriza,”
Yongeyeho ko nta kintu kibi cyari kigambiriwe bashyira Algeria ku rutonde rw’ibihugu bikoresha Pegasus kandi ko nta gukoreshwa kwabayeho usibye kwibeshya gusa.
Hagati aho, ubutabera bwa Algeria nabwo bwatangaje ku wa kane ko hafunguwe iperereza ry’ibanze nyuma y’amakuru yerekanye ko na yo ari imwe mu bihugu byibasiwe n’ibikorwa by’ubutasi hakoreshejwe iri koranabuhanga rya Pegasus ry’ikigo NSO Group cyo muri Israel, aho bivugwa ko igihugu cy’igituranyi cya Maroc ari cyo kirikoresha mu gutata bamwe mu bayobozi n’abaturage bacyo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


