Umwana w’imyaka 17wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, yakoreye nyina, icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, yahamwe n’ibyaha akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Ibi byahaha byakozwe ku itariki ya 03 Kamena 2021, mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro, ubwo uyu mwana wavutse muri 2004, ari mu Mudugudu wa Gitaraga, Akagali ka Kigarama, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yishe nyina wamubyaye akoresheje umuhini umeze nk’umwuko, ndetse akaba yari afite n’umuhoro yakoresheje akomeretsa abavandimwe be.
Umwe mu bavandimwe be w’imyaka irindwi yaje gupfa apfiriye mu bitaro bikuru bya CHUK , abandi babiri bakaba bakirwariye mu Bitaro Bikuru bya Gitwe. Uregwa kandi akaba yarashatse no kwica ise umubyara ariko ntiyabasha kumufata ngo amuteme kuko yamwirutseho ise akamusiga.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uregwa yatahanye n’abamotari babiri, bari kuri moto imwe, abajyana mu rugo iwabo ngo iwabo bishyure iyo moto yari imuzanye. Yasabye iwabo amafaranga yo kwishyura bamubwira ko batari bumwishyurire kuko ntacyo yabakoreye.
Papa we yahise aherekeza abo bamotari barataha, nyuma aza kubona umwana we w’imyaka 15 y’amavuko agiye kumureba avirirana amaraso mu mutwe.
Umugabo yabajije uwo mwana icyo abaye, umwana amubwira ko uregwa amutemye n’umuhoro, undi atahana ari kumwe n’irondo, ahageze umuhungu we na we aramwirukankana n’umuhoro ashaka kumutema, ku bw’amahirwe aramusiga.
Uwakoze icyaha akaba yari asanganywe imyitwarire mibi aregwa no kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi na kanyanga, akaba yaranahoraga abwira ababyeyi be ko azabica.
Uregwa yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuwa 21 Nyakanga, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwicanyi, icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateje urupfu, ndetse n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 107, 121 al.4, 121 al.2 z’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


