Abantu 19 batagira indagamuntu basanzwe mu rwuri i Nyagatare bahamaze umwaka n’igice

Sangiza iyi nkuru

Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga.

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’amakuru yatanzwe na David Bayingana nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko nyiri urwuri yari yaramenyesheje umukuru w’umudugudu, ariko ntiyagira icyo akora ahitamo kwiyambaza umurenge.

Abafashwe ngo basengera mu idini ry’Abagorozi, ntibagira irangamuntu ndetse ntibajya banivuza n’abana babo ntibajya mu mashuri.

Uwo muyobozi saba abaturage kuva mu buyobe kuko aho umuntu yasengera hose Imana ihamusanga. Ati “Turasaba abaturage kuva mu buyobe, Imana ntaho itaba ubu nanjye nicaye iwanjye ndasenga ikansubiza, si ngombwa kujya mu rwuri rw’umuntu bitwaje ngo si urwe ahubwo ni urw’Imana.”

KT dukesha iyi nkuru ivuga ko uretse umugabo wiyita Pasiteri wabo wazanye umuryango we wose, abandi bataye imiryango yabo ngo bakurikiye Imana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *