Umuturage witwa Twagirimana Bonaventure wo mu Kagari ka Gasura mu Murenge wa Jomba w’Akarere ka Nyabihu, arashinja umuyobozi w’akagari kumuhohotera ubugira kenshi ashyigikiwe n’uw’umurenge yitwaje ibibazo bwite afitanye na bwo.
Uyu muturage avuga ko bigitangira yacuruzaga akabari na butike muri kariya gace, ariko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.
Icyo gihe ngo habayeho impinduka mu buyobozi bw’akagari ka Gasura, haza abayobozi bashya barimo Gitifu na Sedo bombi b’igitsina gore.
Twagirimana avuga ko Sedo ngo yakundaga guhahira iwe, hanyuma Gitifu akababazwa na byo, kugeza amwegereye akamubwira ko akeneye kumenya ibyo aba aganira na Sedo.
Impamvu ngo n’uko [Gitifu] yari atangiye kumva abaturage batanga ibitekerezo n’amakuru kuri za Radio bamunenga kubera serivisi mbi yatangaga, bityo akavugako ko ari Sedo we ubibwira Twagirimana na we akabivuga ku maradiyo n’ubwo ngo ntaho yari ahuriye na byo.
Uyu muturage avuga ko ari bwo Gitifu yatangiye kumushakaho amakosa ya hato na hato ngo amuhanishe.
Twagirimana avuga ko ku wa 27 Gashyantare 2019 Gitifu yazanye na Mudugudu umuyobora aho yakoreraga mu ma saha ya saa kumi z’igicamunsi, akamutegeka kwishyura amande.
Icyo gihe ngo yasabye gusobanurirwa icyo ayo mande yari agamije, undi amubwira ko mu ijoro ryari ryabanje yari yacuruje akarenza amasaha.
Twagirimana ngo yabuze icyo yarenzaho, kuko ataramusubiza ngo Gitifu yahise ahamagara abashinzwe kwandika amande (ngari) bahita bahagera, mu rwego rwo kwirinda ibibazo yishyura 10,000 Frw yita ay’amaherere.

Akomeza agira ati: “Bakimara kumpereza gitansi [Gitifu] yahise ambwira ngo ibyo mbonye ni imirabyo, inkuba ziri Inyuma.”
Kurenganywa byarakomeje…
Twagirimana avuga ko ku itariki ya 01 Kamena 2019 nko mu ma saa sita z’amanywa, nanone Gitifu yagarukanye na Ngari amusaba kwishyura amande ya Frw ibihumbi 50.
Icyo gihe na bwo ngo yashinjwe kuba yari yacuruje mu masaha y’ikirenga undi aramuhakanira, undi ati: “Reka mpamagare ku murenge urabona igikurikira.”
Ngo Gitifu yahamagaye mugenzi we w’umurenge, na we ahamagara Twagirimana amusaba kwishyura ayo mande niba ashaka amahoro.
Ni amafaranga yaje kwishyura, ahabwa indi gitansi BWIZA yashoboye kubona.

Ku itariki ya 29 Nzeri na bwo ngo Gitifu w’akagari yaragarutse, amutegeka kwishyura amande ya gatatu ya Frw ibihumbi 50.
Icyo gihe bwo ngo banditse kuri gitansi ko yashyize mu kabari ke “ikiryabarezi” na yo arayishyura.

Nyuma yo kubona ibihano bimurembeje ngo yagerageje kwiyambaza Gitifu w’umurenge ngo amufashe kumubariza Gitifu w’akagari icyo bapfa, gusa ntiyagira icyo amumarira.
Mu gihe cya COVID-19 byarushijeho kuba bibi
Ku wa 05 Kamena 2020 nk’uko uriya muturage yakomeje abisobanura, Gitifu w’akagari yongeye kugaruka amusaba kwishyura Frw ibihumbi 50 nta mpaka, amushinja kuba yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ngo yagerageje kumubaza amabwiriza yishe, undi amusubiza agira ati: “Ishyura cyangwa mpafunge burundu, nurakara ujye kundega aho ushaka.”
Kuri iyi nshuro ya kane na bwo ngo yabuze uko abigenza na bwo yishyura amande yari yaciwe.

Ibintu byongeye kuba bibi ku wa 10 Werurwe 2021, ubwo Gitifu w’akagari yoherezaga mudugudu aho Twagirimana akorera.
Ati: “Yaje mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba asanga ndi kwakira abakiriya batandukanye, dore ko yari amasaha agana mu gufunga kuko icyo gihe hariho ibwirizwa ryo gufunga saa mbiri z’umugoroba ku bacuruzi.”
“Nagiye kubona mbona mudugudu arinjiye atangira gufotora abantu bari guhaha, umwe mu bakiriya wabibonye yahise amubaza ati ‘Kuki ufotora abantu utabibasabiye uburenganzira?”
Mudugudu yahise asubiza ati: “Ubwo musuzuguye abantumye ngiyo telefone nafotoje.”
Icyo gihe ngo yahise ayijugunya hasi, abwira uriya muturage ko ari gukina n’ikipe atazi, mbere yo gutaha yiciriyeho ipantaro.
Icyo gihe ngo Gitifu w’akagari yafotoye uriya mukuru w’umudugudu, ashyira ifoto ye ku rubuga rwa WhatsApp rw’umurenge.
Nyuma yo gushinjwa gukubita umukuru w’umudugudu afatanyije n’abakiriya be bakamwambura terefoni, Twagirimana ngo yahamagajwe na RIB, ayitaba ku wa 26 Werurwe 2021.
Nyuma yo kubazwa ku kibazo yagiranye na mudugudu agatanga ubusobanuro, umugenzacyaha wa RIB ngo yamusabye gutaha iwe mu rugo.
Akarengane Twagirimana avuga ko yakorewe kakomeje ku itariki ya 25 Werurwe ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jomba ari kumwe n’uw’akagari ka Gasura bafungaga burundu aho yakoreraga bamushinja gucuruza akabari.
Uyu muturage avuga ko yandikiye inshuro imwe ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu abusaba kumufasha kurenganurwa, ndetse ikibazo cye akaba yaranakimenyesheje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.
BWIZA yashoboye kubona imwe muri kopi y’ibaruwa Twagirimana Bonaventure yandikiye umuyobozi w’akarere ka Nyabihu amusaba gufasha kurenganurwa.
Uyu muturage avuga ko mu mpera za Werurwe Mayor w’akarere yagiye kumureba ari kumwe na Gitifu w’umurenge wa Jomba bari kumwe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere.
Nyuma yo guhurira na bo aho yakoreraga, ngo yategetswe na Meya kwandika ibaruwa isaba imbabazi ba Gitifu w’umurenge, uw’akagari ndetse n’umukuru w’umudugudu wa Gisoro ndetse akemera ko yakubise mudugudu kugira ngo bamufungurire aho yakoreraga.
Akomeza agira ati: “Muby’ukuri iyo baruwa nasanze ntayandika kuko icyo cyaha nshinjwa ntacyo nakoze kandi iyo kimpama nari kugihanirwa n’amategeko dore ko nanacyisobanuyeho imbere ya RIB.”
Avuga ko yacyetse ko kwandika ibaruwa isaba imbabazi “byaba ari umutego” yari atezwe ngo yishinje icyaha, bagahera ko bagera ku mugambi wo kumfungisha nk’uko Gitifu w’akagari yari yarakunze kubimubwira.
Yasabye ko inzego bireba zamufasha kurenganurwa.
Ubuyobozi buvuga ko Twagirimana yigize intakoreka
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mme Mukandayisenga Antoinette, yemereye BWIZA ko yigeze kwandikirwa n’uriya muturage ibaruwa imusaba kurenganurwa, ndetse akaninjira mu kibazo cye ku bufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage.
Meya wa Nyabihu yavuze ko kuva muri 2019 ubwo uriya mugabo yatangiraga gucibwa amande, yari yaragiye agongana kenshi n’ubuyobozi kubera “imyitwarire itanogeye ubuyobozi n’abaturage.”
Muri iyi myitwarire ishingiye ku gucuruza akabari, urugomo, kuba mu kabari ke hararangwaga ibikorwa by’uburaya, ndetse no gukubita inzego z’ubuyobozi.
Meya wa Nyabihu yatubwiye ko kubera iriya myitwarire yose yarangwaga mu gace Twagirimana yacururuzagamo “bari barahise muri Congo kubera urugomo rudasanzwe rwahabaga.”
Yakomeje agira ati: “Abaturage ubwabo barasakuzaga bati ‘nta muntu ugutambuka hano bwije kubera aka kabari n’urugomo ruba ruhari’, twe iyo tureberera umuturage rero, ni ibintu rwose twakoze turi inzego zihuriweho ntabwo twagiye tugiye kwitendeka ku muntu.”
Meya avuga ko aho uriya muturage yakoreraga ubucuruzi bwe hafunzwe burundu kubera ko harimo akabari, n’ubwo we ahamya ko nta kari kakirimo.
Ku bijyanye no kuba Twagirimana avuga ko mbere ya COVID-19 yaragiye yigirizwaho nkana agacibwa amande y’umurengera, Meya wa Nyabihu yavuze ko asobanuza umuyobozi w’umurenge akamenya icyo yagendeyeho aca ayo mande kuko we atayazi.
Ati: “Habaho kubaza umuyobozi w’umurenge wayaciye tukareba icyo yayaciriye n’ikosa uko ryari rimeze, ibyo ngibyo byo byarebwa byihariye.”
Umubyeyi Ines Chantal uyobora akagari ka Gasura ushinjwa kwigiriza nkana kuri uriya muturage na we yunze mu rya Meya wa Nyabihu, avuga ko yari yarigize intakoreka.
Uyu muyobozi yahakanye kwitendeka kuri Twagirimana kuko ngo nta mpamvu yatuma bihaho, ahubwo ashimangira ko uyu mugabo ari we washatse kumwinjirira kugira ngo amuhe amafaranga mu rwego rwo kumukingira ikibaba undi arabyanga.



2 Responses
Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi kumupyinagaza, bwo bukavuga ko yigize intakoreka
Ariko ubu bugome abantu babukomora ? Abayobozi bo mu Rwanda rwose sinzi ,Umuntu akifata akaguca amande ya 50,000 Kandi ufite ka butiki ka 500,000frw aba yumva bizamumarira iki? Ikibabaje Bose bahita bavuga ko umuturage yigize ikigomeke ,inzu zugasenywa,bakarimbagura ngo zubatse nabi Kandi barabatijwe bavuga ko bazi Imana ariko imirimo yabo ikabihakana hana umuntu ariko we kwihanukiira kuko Ava amaraso nkawe,uyu gitifu Ni umugome ariko uyu mucuruzi narakabijw kudaharanira uburenganzira bwe hakiri kare
Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi kumupyinagaza, bwo bukavuga ko yigize intakoreka
Ariko ubu bugome abantu babukomora ? Abayobozi bo mu Rwanda rwose sinzi ,Umuntu akifata akaguca amande ya 50,000 Kandi ufite ka butiki ka 500,000frw aba yumva bizamumarira iki? Ikibabaje Bose bahita bavuga ko umuturage yigize ikigomeke ,inzu zugasenywa,bakarimbagura ngo zubatse nabi Kandi barabatijwe bavuga ko bazi Imana ariko imirimo yabo ikabihakana hana umuntu ariko we kwihanukiira kuko Ava amaraso nkawe,uyu gitifu Ni umugome ariko uyu mucuruzi narakabijw kudaharanira uburenganzira bwe hakiri kare