Uyu munsi, tariki ya 28 Nyakanga 2021, U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya hepatite. Indwara ya hepatite iracyari ikibazo ku isi kuko buri mwaka ihitana abantu bagera kuri 1,100,000, ikaba yica umuntu umwe buri masegonda 30. N’ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Hepatite nayo ikomeje kuba ikibazo gikomeye ari nako ikomeza gutwara ubuzima bw’abantu .
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yiswe “Hepatite ntiyategereza”, bivuga ko ingamba zihuse zigomba gufatwa, bityo hepatite ikarandurwa kw’isi mbere y’umwaka wa 2030. Mu Rwanda twiyemeje gudategereza, ahubwo guhaguruka tukarwanya kandi tukarandura indwara ya Hepatite.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko mu Rwanda gahunda y’igihugu yo kurwanya Hepatite yatangiye mu Kuboza, 2018 ikaba yari ifite intego yo gupima miliyoni 7 z’abanyarwanda bafite imyaka 15 kuzamura, no kuvura abagaragayeho ubwandu bose. Ibi bigatuma ubwandu bwa Hepatitte C bugabanuka bukava kuri 4% bukagera kuri 1% mu gihe kitageze ku myaka itanu. Mu gushyiraho iyi gahunda yo kurandura Hepatite, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gifashe iki cyemezo.
Mu myaka yashize, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya indwara ya hepatite, harimo gushyiraho uburyo bwo gupima amaraso neza, uburyo bwo kwirinda kwanduza hakoreshejwe inshinge, gutangiza porogaramu ya hepatite muri 2011, ndetse no gushyiraho bwa mbere amabwiriza agenga imivurire ya hepatite mu mwaka wa 2013. Kuva gahunda y’ igihugu yo kurandura Hepatite yashyirwaho, intambwe nyinshi z’ingenzi zimaze kugerwaho. Mu rwego rwo kongera no kwegereza serivise abaturage, U Rwanda:
• Rworoheje uburyo bwo gupima no kuvura Hepatite C hakoreshejwe ibipimo byihuta, n‘imiti yoroshye, ivura mu mezi atatu, idafite izindi ngaruka kandi igakiza ku gipimo kirenze 90%;
• Rwabonye imiti yemewe ya Hepatite C ku giciro cyo hasi kiva ku madolari 1,200 kigera ku madolari 60 ku miti ivura kandi igakiza Hepatite C mu mezi atatu.
• Servise za Hepatite zegerejwe abaturage, ziva ku bitaro 4 gusa mu gihugu, zigera kuri buri bitaro ubu service zo gusuzuma no kuvura indwara ya Hepatite zikaba ziboneka ku mavuriro yose ya Leta.
• Abaganga n’abaforomo bigishijwe kuvura Hepatite, ubu hari abarenga 1000 bashobora gusuzuma no kuvura indwara ya Hepatite mu gihugu cyose. Ibi bikorwa byatumye uyu munsi,
• Abegereye miliyoni 4 bamaze gupimwa hepatite B; abasaga ibihumbi bitanu bari ku miti ya hepatite B;
• Abasaga miliyoni 7 harimo abana n’abakuru baramaze gukingirwa indwara ya hepatite B;
• Abasaga miliyoni 5 bamaze gupimwa hepatite C; abasaga ibihumbi 50 bagaragayeho uburwayi bahawe imiti ya hapatite C barakira.
Kubera ibi bikorwa binyuranye byavuzwe haruguru, ubukana bwa Hepatite C mu Rwanda bwaragabanutse ubu bukaba bugeze hagati ya 1-2%. Porogoramu ya Hepatite ikaba iriho iratera “intabwe ya nyuma” yo kurandura Hepatite C mu Rwanda:
• Mu isuzuma rya Hepatite C mu baturage bake basigaye no kuvura abazasanga barwaye;
• Kwitegura isuzuma ry’umuryango mpuzamahanga wita kubuzima ryemeza irandurwa rya Hepatite C mu Rwanda;
• Kongera imbaraga mu kwirinda Hepatite B no gutegura ibikorwa bijyanye no kurandura Hepatite B.
U Rwanda, rubinyujije muri Ministeri y’ Ubuzima, rwiyemeje kwerekana ko kurandura Hepatite bishoboka no mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere kandi ko byashoboka na mbere y’umwaka wa 2030, washyizweho n’ umuryango mpuzamahanga wita ku buzima.


