Kwa Kimenyi na Miss Muyango bibarutse imfura

Sangiza iyi nkuru

Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse n’umukunzi we, Miss Uwase Muyango Claudine, bibarutse imfura yabo kuri uyu wa Gatatu.

Ni amakuru yemejwe n’uriya mugore witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, mu butumwa bwa Status yanyujije ku rubuga rwe WhatsApp.

Ati: “Rwari urugendo rukomeye, ndashimira Imana ko yarumfashijemo rukaba rurangiye. Ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Nta gushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.”

Amakuru avuga ko Kimenyi n’umugore we bibarutse umwana w’umuhungu, nyuma y’imyaka irenga ibiri bari bamaze bakundana.

Kimenyi Yves yamenyekanye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports kuri ubu akinira, ndetse no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi.’

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019, akegukana ikamba rya Nyampinga waryoheje amafoto.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo ubwo uriya mugore yari amaze kwegukana ririya kamba, mu gihe Kimenyi we yari akiri umunyezamu wa APR FC.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *