Abasirikare 6 b’Abafaransa bafatiwe muri Guinea Equatoriale na kajugujugu yabo

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare batandatu b’Abafaransa bafatiwe ahitwa mu mujyi wa Kabiri wa Guinea Equatoriale witwa Bata, nyuma y’aho kajugujugu bari barimo yahise igotwa n’ingabo z’iki gihugu ikigera hasi kuwa Gatatu ushize.

Kuri uyu wa Kane, abayobozi ba Guinea Equatoriale bemeje aya makuru bavuga ko iyi kajugujugu yaguye ku butaka bwa Guinea nta burenganzira yahawe, ndetse bavuga ko bishobora kuba byari mu rwego rw’ubutasi cyangwa ubushotoranyi bwa Paris.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Guinea Equatoriale imbere ya camera za televiziyo y’igihugu yagize ati Bavuga ko bafite uburenganzira bwo kugwa i Bata bwa buri mwaka, ariko nyuma yo kugenzura, numero z’indege ntizihuye. Uku ni ukurenga cyane ku mategeko y’iby’indege. Dushobora kuvuga ko ari igitero ku mutekano w’igihugu, kuko ni indege ya gisirikare,”

Umuvugizi w’umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa, Col Pascal Lanni, we avuga ko iyi ndege yaguye aha kubera ko amavuta yari ayishiranye ubundi yari mu butumwa hagati ya Douala na Libreville.

Ati “Aya makuru nta shingiro afite rwose, kubera ko byari byerekeranye n’ubutumwa bw’ibikoresho. Kajugujugu nta ntwaro ifite, abantu bari muri kajugujugu nta ntwaro bafite. Hari hakenewe gusa kongeramo lisansi,”

Ibi bikaba byaje nyuma y’urubanza rwa visi perezida w’iki gihugu, akaba n’umuhungu wa Perezida, Teodorin Obiang, wahamijwe n’ubutabera bw’u Bufaransa kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu muhungu wa Perezida Obiang Nguema w’imyaka 52 yakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris muri Gashyantare 2020, imyaka itatu y’igifungo n’amande ya miliyoni 30 z’Amayero kongeraho gufatira imitungo yose yabonye binyuze mu buryo bw’iyezandonke ry’umutungo w’igihugu yagiye anyereza no gukoresha nabi umwanya we hagati y’1997 na 2011.

Iki cyemezo yarakijuririye, ariko kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 28 Nyakanga 2021 ubutabera bw’u Bufaransa bwongeye gushimangira igihano yahawe bwemeza ko yejeje umutungo yasahuye igihugu ugera muri miliyoni 150 z’Amayero.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *