Rutahizamu mushya wa APR uca ku mpande, Mugisha Gilbert, yatangaje ko ari iby’agaciro n’ibyishimo kuri we ku kuba yarasinyiye iriya ‘kipe y’ibigwi, itwara ibikombe’, anahishura ko yari akumbuye bagenzi be bahoze bakinana muri Rayon Sports.
Mugisha uheruka gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Ati: “Ni iby’agaciro ni n’ibyo kwishimira kuba naraje mu ikipe nk’iyi y’ibigwi, ikipe itwara ibikombe, narabyishimiye cyane ndetse no kongera guhura na bagenzi banjye twahoranye nabo nari mbakumbuye, nkumbuye ko ngera gukinana na bo.”
Abo Mugisha yari akumbuye bahoze bakinana muri Rayon Sports barimo BIZIMANA Yannick, Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Manishimwe Djabel; biyongeraho Manzi Thierry na Mutsinzi Ange baheruka kuyisohokamo berekeza i Burayi.
Mugisha yakomeje avuga ko inshuro nyinshi yagiye abura amahirwe yo kwerekeza muri APR FC yagiye imwifuza kenshi, gusa bikaba ari iby’agaciro kuba yarashoboye kwambara umwambaro wayo.
Ati: “Ntabwo byari ubwa mbere mbimenya ko ikipe ya APR FC inshaka kuko byabayeho kenshi ariko amahirwe akomeza kubura, ariko burya icyo Imana yakugeneye kiba ari icyawe rero ejobundi dusoje shampiyona nongeye kumva ko hakiri amahirwe yo kuza muri APR FC ndangije mbitekerezaho mbona koko bikwiye ko nagira ahandi nerekeza gusa nk’umuntu wese usanzwe nashimishijwe no kuza mu ikipe nk’iyi cyane ko harimo na bagenzi banjye twahoranye nabo bangiriye inama.”
Yavuze ko abizi neza ko APR FC ari ikipe ikunda intsinzi kandi igahora yifuza gutwara ibikombe, ikaba impamvu yihaye intego yo gufatanya na bagenzi be bakazagera ku ntego z’ikipe.


