Nubwo hakomeje kubaho indwara n’ibyorezo mu mateka, ikintu kimwe cyakomeje kubaho n’ukugabanuka gahoro gahoro k’umubare w’impfu, gutezimbere ubuvuzi no gusobanukirwa impamvu zitera ibyorezo byabaye ibikoresho bikomeye mu kugabanya ingaruka zabyo.
Kuri iyi nshuro Bwiza.com yifuje kubageza urutonde rw’ibyorezo kugeza ubu bimaze guhitana abantu benshi mu mateka y’isi harimo n’icyorezo cya Covid-19 cyagaragaye mu mpera za 2019 ndetse Isi ikaba ikomeje guhangana nacyo ari nako umubare w’abantu kimaze guhitana utuma kiza ku rutonde rw’ibyorezo 8 bya mbere bimaze guhitana abantu benshi nk’uko bigaragara kuri iyi foto y’imibare yo ku itariki 30 Kamena 2021.
Icyorezo cya mbere bigaragara ko cyahitanye abantu benshi ku Isi kugeza ubu ni icyorezo cya Black Death cyahitanye abantu basaga miliyoni 200, uretse ko hari n’abemeza ko icyorezo cya Smallpox kiza ku mwanya wa gatatu kuri iyi foto hari abemeza ko cyaba cyaranahitanye ahubwo miliyoni 500 z’abantu mu myaka 100.

Imibare mishya ariko kugeza ubu irerekana ko iki cyorezo cya Covid-19 kugeza ubu hataramenyekana igihe kizarangirira, kimaze guhitana abantu bagera muri 4,217,743, mu gihe kimaze kugera ku bantu basaga miliyoni 197.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


