Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko iki gihugu cyarangiye kwishyurwa na Leta y’u Rwanda amafaranga yinjiriye mu bikorwa by’ubukerarugendo kubera ingagi za RDC ziri ku butaka bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubukerarugendo wa RDC, Modero Nsimba, yavuze ko aya mafaranga Congo Kinshasa yatangiye kuyishyurwa mu gihe cya Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde.
Yavuze ko kuva COVID-19 yatangira hari $ 179,000 (Frw miliyoni 179) RDC yahawe n’u Rwanda nk’umusoro w’amafaranga yinjiriye mu bikorwa by’ubukerarugendo bifitanye isano na ziriya ngagi, gusa hakaba hari n’andi $ 300,000 kiriya gihugu giteganya guhabwa.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda basangiye Parike eshatu zose zikora ku ishyamba ry’ibirunga rituyemo ingagi zo mu misozi.
Nko muri Parike ya Virunga yo muri Congo Kinshasa habarurwamo amoko 167 y’inyamaswa, arimo ingagi rimwe na rimwe zijya zambuka zigasanga ngenzi zazo zo muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga.


