ghu.jpg

Rusizi: Abayobozi bavuze ku kibazo cy’abaturage bibaza niba Perezida Kagame azi ko bagorwa n’imibereho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’inkuru y’ubuvugizi Bwiza.com yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 29 Nyakanga 2021, ivugira abaturage bo mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Butare, mu tugari twa Nyamihanda na Rwambogo, bibazaga niba umukuru w’igihugu azi niba barwara bakabura aho bivuriza ababyeyi bakabyarira mu nzira bajya ku kigo nderabuzima kiri mu birometero 27 uvuye aho baba, ubu inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’intara na minisiteri y’ubuzima zahagurutse ndetse amakuru atugeraho aravuga ko Ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo cyashyikirijwe imbangukiragutabara ariko umuntu yakwibaza icyo izamarira aba baturage n’ubundi bagera kuri iri vuriro bamaze amasaha 9 mu nzira.

Nyuma y’aho iyi nkuru igiriya ahagaragara, yasangijwe kuri twitter abantu batandukanye bagira icyo bavuga kuri iki kibazo gikomereye abaturage.

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’umunyamakuru OswaKim wasangije iyi nkuru nyuma yo kuyibona kuri Bwiza.com, mu bantu batandukanye bagize icyo bayivugaho harimo, Guverineri w’Intara y’uburengerazuba, Habitegeko Francois, na minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije.

Nyuma yo kubona aya makuru Guverineri Habitegeko yashimye kuba iki kibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Butare cyagaragajwe, akomeza agira ati “Turafatanya n’akarere ka Rusizi n’abandi babishinzwe iki kibazo twihutire kugicyemura. Murakoze.”

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, nawe yavuze ko minisiteri y’ubuzima n’Akarere ka Rusizi bakomeje gufatanya gukemura ikibazo cy’imiterere yo kugera mu mirenge ya Butare na Bweyeye.

Yavuze ko zimwe mu ngamba zihutirwa zigomba gushyirwa mu bikorwa harimo, iya mbere, kugeza imbangukiragutabara ku Kigo nderabuzima cya Nyabitimbo.

Yongeyeho ko ikindi kigiye gukorwa ari ugukora ku buryo postes de sante za Gasumo, Nyamihanda na Butanda zirushaho gukora neza, ndetse poste de sante ya Rasano na yo igahindurwamo ikigo nderabuzima gikora neza mu Murenge wa Bweyeye.

ghu.jpg

Ibi akaba ari nabyo Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem na we wemera ububabare bwa bariya baturage, yatangarije Bwiza.com cyane ko na we yemera ko moto gutwara umubyeyi ugiye kubyara mu muhanda yemera ububi bwawo ari ikibazo.

Ati’’ Ni byo, hariya baracyakora ingendo ndende cyane bajya kwivuza bishingiye ko nta kigo nderabuzima kibegereye bagira kimwe n’aba Rasano mu Murenge wa Bweyeye, dukurikije imiterere yaho tubona ko ikigo nderabuzima kimwe muri buri murenge kitabakwiriye, igisubizo turiho dutekereza na MINISANTE ni uko twakubaka ikigo nderabuzima I Rasano mu Murenge wa Bweyeye kigafasha n’abo baturage kuko bahegereye.

Ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo kigashyirwa ku rwego rwisumbuye rwegereye urw’ibitaro hagashyirwa abaganga b’inzobere ku buryo n’umuhanda Butare- Bweyeye numara gutungana n’aba Bweyeye bazajya bahivuriza aho gukora ibilometero birenga 95 bajya ku bitaro bya Gihundwe. Hatajemo ibindi bibazo,umurongo wo waratanzwe mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka utaha ikigo nderabuzima cyazubakwa, ibindi na byo bigakorwa uko ubushobozi bubonetse.’’

Kanda hano usome inkuru bisa

Ahabanza

Amakuru agera kuri Bwiza.com ikesha umunyamakuru wayo ukorera mu Karere ka Rusizi, aravuga ko kuri ubu iki Kigo nderabuzima cya Nyabitimbo nk’uko byari byatangajwe na minisitiri w’ubuzima, cyamaze kwakira imbangukiragutabara nshya nyuma y’uko iyo cyari gifite yari yarapfuye mu 2018.

Twifuje kumenya niba koko aya makuru ari ukuri ku murongo wa telephone Titulaire w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, Gerald Niyitegeka, atwemerera ko koko bakiriye iyi mbangukiragutabara.

Yagize ati ” Nibyo twayakiriye kandi izadufasha cyane kuko urabona urugendo dukora tuva ku kigo nderabuzima tujya ku bitaro bya Mibilizi ruba ari rurerure. Muri rusange yaje yari ikenewe.”

b4305508-4464-4eeb-bb8e-93b0d17f330a.jpg

Ikibazo gisigaye kikaba ari ukwibaza icyo iyi mbangukiragutabara izafasha abaturage bo mu Murenge wa Butare bavuga ko n’ubundi kugera kuri iki Kigo nderabuzima cya Nyabitimbo bibatwara amasaha agera ku icyenda nk’uko umukuru w’umudugudu wa Gasumbo, Ayabino Stéphanie, yabitangarije Bwiza.com.

Ati’’ Ikibazo cy’ubuzima muri utu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda kirenze ubwenge bwacu, ntekereza ko kinarenze ubushobozi bw’Akarere kuko iyo kabugira ntituba dupfa urwo dupfa ubu. Kuva hano kugera ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo ni ibilometero birenga 27, urwaye byoroheje akoresha amasaha 9 ngo agereyo, moto ni amafaranga 9.000 kugenda gusa kandi imibereho dufite ntawayabona n’izo moto ntiziboneka.”

Bwana Gerald Niyitegeka kuri iki kibazo yagize ati ” Imbangukiragutabara ntabwo ari iy’ikigo cyangwa umurenge runaka, nubwo tuzaba tuyicunga, ntibivuze ko hagize ahantu hose haboneka ikibazo tutajya gutabara…ubwo ahantu hose haboneka ikibazo bayiyambaza ni ngombwa ko ijya gutabara umuntu uwo ari we wese.”

Ku kibazo cy’ukuntu uwashaka ubufasha bw’imbangukiragutabara yayibona, yavuze ko hari imirongo ya telephone umuntu wese wayikenera yabahamagaraho bakajya kumutabara. imirongo ya telephone avuga ko umuntu wakenera imbangukiragutabara yahamagaraho ni : 0787365745 cyangwa 0787365751.

Mbere yo kubona iyi mbangukiragutabara, Niyitegeka avuga ko bakiraga umurwayi babona afite ikibazo gikeneye kujyanwa ku bitaro bakitabaza Ibitaro bya Mibilizi ikazana imbangukiragutara yabyo ikamutwara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *