RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatandatu, cyakoze ku nshuro ya cyenda umuhango wo gusezera mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi.

Ni mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wari uhagarariye Perezida Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, abayobozi batandukanye mu ngabo, abajenerali batoranyijwe ndetse n’Abofisiye bakuru.

Maj Gen Albert Murasira yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko ku bwitange bagaragaje, imirimo bakoze ndetse n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati: “Nyuma yo gutanga umusanzu mu kubohora igihugu cyanyu cy’u Rwanda, buri wese ku giti cye, twese hamwe ndetse no mu bindi byiciro bitandukanye, mwanagize kandi uruhare mu mahoro mpuzamahanga aho RDF yatanze umusanzu ugaragara.”

Minisitiri Murasira kandi yashimye uruhare rwabo mu kugira RDF igisirikare cy’umwuga ndetse no muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

At: “Ku bw’ubwitange bwa buri wese, umurava no gukunda igihugu, tuboneyeho umwanya wo kubashimira”.

(Rtd) Col John Karega wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko bagiye mu kiruhuko bishimye kuko umusanzu wabo mu kubohora igihugu utapfuye ubusa.

Col Karega yashimiye Perezida Kagame wayoboye neza urugamba rwo kubohora igihugu kuva mu myaka 30 ishize kugeza uyu munsi, yiyemeza we na bagenzi be gukomeza kuba inkoramutima mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko, tuboneyeho umwanya wo kwizeza Umugaba w’Ikirenga ndetse n’ubuyobozi bwose bwa RDF ko n’ubwo dusezeye tuzakomeza kugira umurava mu rugendo rukomeje rwo kubohora igihugu cyacu, kandi ko tutazigera tugambanira bagenzi bacu muri uru rugendo rw’iterambere ry’igihugu”.

Abasezerewe bahawe impamyabumenyi nk’ishimwe kubera ibikorwa bakoreye ingabo z’u Rwanda, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru rwabitangaje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *