21hati-sub-mobilemasterat3x.jpg

Ubwo bagendaga bari bazi ko napfuye – Umugore wa Perezida Jovenel wishwe

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa perezida wa Haiti uherutse kwicwa, nawe wakomerekeye bikomeye mu gitero cyahitanye umugabo we, ku nshuro ya mbere mu kiganiro yahaye New York Times yavuze uko yumvishe ababagabyeho igitero batera hejuru inzu bayisaka bazi ko nawe yapfuye. Yashimangiye ko nakira azahatanira kuba perezida agahangana n’abamugize umupfakazi.

Abicanyi amaherezo babonye icyo bashakaga mu rugo rwa Perezida Jovenel Moise, maze mbere yo gusohoka bakora ibishoboka byose kugira ngo barebe niba umugore we Martine Moise akiri muzima.

Ati “ Ubwo bagendaga bari bazi ko napfuye,” ibi yabibwiye New York Times mu kiganiro cyatambukijwe mu nkuru yasohotse kuwa gatanu nyuma y’ibyumweru Perezida Jovenel yishwe kuwa 07 Nyakanga.

Umugore we yabashije kurokoka yihutanwa kwa muganga kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yavuganiye n’itangazamakuru akikijwe n’abashinzwe umutekano we, abadipolomate n’umuryango we.

Martine muri iki kiganiro yibajije uko byagenze ku basirikare hagati ya 30 na 50 ubusanzwe babaga bashinzwe kurinda umugabo we mu rugo. Nta n’umwe muri aba barinzi wishwe cyangwa ngo akomeretswe.

Ati “ Oligarchs (agatsiko gato k’abantu baba bafite ububasha mu gihugu) na sisitemu ni byo byo nyine bishobora kuba byaramwishe,”

Igipolisi cya Haiti cyataye muri yombi uwari ukuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Jovenel Moise, n’abacanshuro bagera muri 20 bakomoka muri Colombia, ku mugambi bivugwa ko wateguwe n’agatsiko k’Abanya- Haiti bafitanye imikoranire n’abanyamahanga.

Mu kiganiro yahaye New York Times, Martine Moise yavuze ko we n’umugabo we bari baryamye ubwo urusaku rw’amasasu rwabakanguraga.

Umugabo yahamagaye abashinzwe kumurinda, ariko mu kanya gato abicanyi bari bamugeze hejuru mu cyumba. Umugore yahise araswa amasasu afata mu kiganza no ku nkokora.

21hati-sub-mobilemasterat3x.jpg

Ubwo yari aguye hasi arimo kuvirirana amaraso, umugabo we yapfuye cyangwa arimo gupfa mu cyumba kimwe, ngo nawe yumvaga arimo kubura umwuka kuko mu kanwa hari huzuye amaraso.

Avuga ko abicanyi bavugaga gusa Ikinya-Espagne, mu gihe muri Haiti havugwa Igi-Creole n’Igifaransa, kandi ngo hari undi muntu bavuganaga kuri telephone ubwo bari bari gushyira mu bikorwa iki gitero.

Martine Moise avuga ko atazi icyo abicanyi batwaye, ariko bagikuye ahantu umugabo we yabikagaga amadosiye ye.

Uyu mupfakazi w’uwari Perezida wa Haiti yavuze ko ashaka ko abishe umugabo we bamenya ko nta bwoba afite kandi ateganya kuzahatanira kumusimbura ku butegetsi naramuka yorohewe.

Yakomeje agira ati “ Ndifuza ko abantu bakoze ibi bafatwa, naho ubundi bazica buri muperezida uzafata ubutegetsi,” Ati “ Barabikoze ubwa mbere. Bazongera babikore.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *