Amakuru aturuka mu Itorero rya ADEPR agera kuri Bwiza.com ndetse na Bwiza TV, aravuga ko abavugabutumwa (bazwi nk’abarimu) basaga 1500 baba bahagaritswe ku mirimo yabo guhera kuri iki Cyumweru, itariki ya 01 Kanama 2021, abo bireba bakaba bemerewe gukomeza umuhamagaro wabo mu itorero ariko nta nshingano z’ubuyobozi bafite cyangwa batemerewe guhembesha mu yandi magambo nk’uko byari bisanzwe.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’itorero rya ADEPR, Pasiteri Isaie Ndayizeye, Bwiza.com ifitiye kopi, yandikiwe umwe mu barebwa n’iki cyemezo yahawe impamvu ivuga ko ari ukumenyeshwa impinduka, ubuyobozi bw’iri torero bwagaragaje impamvu zashingiweho mu gufata iki cyemezo zirimo iz’ubukungu.
Iyi baruwa ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku byaganiriwe mu nama ya komite nyobozi y’inzibacyuho ya ADEPR yagiranye n’abavugabutumwa bose bagasobanurirwa ibijyanye n’ivugururwa ry’itorero (umudugudu) ahasobanuwe imikorere mishya n’imiyoborere yaryo byakozwe mu rwego rwo kuvugurura imiterere n’imikorere by’itorero hagatandukanwa umuhamagaro n’inshingano z’ubuyobozi.
Muri iyi baruwa ubuyobozi bwagize buti “Hashingiwe ku mpamvu z’ubukungu itorero ryagize kubera icyorezo cya Coronavirus, hashingiwe ko muri aya mavugurura hanzuwe ko abanyamuhamagaro bazakomeza guhembwa ari abahawe inshingano z’ubuyobozi, hashingiwe kandi ku ndahiro ikubiyemo amasezerano washyizeho umukono, agenga umunyamuhamagaro, hashingiwe kuri ibyo byose tumaze kuvuga haruguru, nkwandikiye nkumenyesha ko guhera kuwa 01/08/2021, uzagumana umuhamagaro wawe mu itorero rya ADEPR ariko nta nshingano z’ubuyobozi ufite….”
Ibi bisobanuye rero ko abavugabutumwa badafite inshingano, bivugwa ko basaga 1500 mu itorero rya ADEPR, bashobora gukomeza imirimo yabo yo kuvuga ubutumwa ariko badategereje guhembwa n’itorero mu gihe nta nshingano z’ubuyobozi bafite. Usibye aba bavugabutumwa kandi, biranavugwa ko kandi iki cyemezo gishobora no kugera ku bapasiteri.

Izi mpinduka zije zisanga izindi zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose muri Mata, uyu mwaka, byavugwaga ko zishobora kuvana mu kazi abashumba n’abandi bakozi barenga 6,000 nyuma yo kugabanya paruwasi zari zigize Itorero rya ADEPR zirenga 400 hagasigara 143.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


