kevin-hart.jpg

Umusore wo muri Zambia usa nk’umunyarwenya Kevin Hart akomeje gutangaza benshi – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umusore wo muri Zambia usa neza neza n’Umunyarwenya w’icyamamare w’Umunyamerika Kevin Hart akomeje gutangaza abantu batandukanye barimo na Kevin ubwe wivugiye ko wagirango we n’uyu musore bavuye mu nda imwe.

kevin-hart.jpg

Uyu munyazambia witwa John Bidemi ukoresha izina rya Arabmoney44 kuri instagram asanzwe azwi cyane kuri TikTok na Twitter, aho akunze gufatwa nka Kevin Hart wo muri Zambia.

kevin7.jpg

Mu kiganiro yagiranye na Breakfast Club, Hart yagaragaje ko nawe yatunguwe n’uyu musore ndetse avuga ko wagirango bombi babyawe n’umugore umwe.

Ati “ Uyu musore mu by’ukuri arasa nkanjye ntabwo ari imikino. Arasa nk’umuvandimwe wanjye.”

Yabajijwe niba yaba yarakoresheje ADN ngo asuzume igisekuru cye bagirango bamubaze ko ba sekururza bashobora kuba badakomoka muri Zambia, ariko arabihakana avuga ko nta mpamvu afite yatuma abikora.

bce87c42a2ae5a32.jpg

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga we yagize ati ” Ndibaza nawe niba uri mugufi nka Kevin!”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umusore wo muri Zambia usa nk’umunyarwenya Kevin Hart akomeje gutangaza benshi – Amafoto
    Muri abo umunyarwanda ninde? Umunyazambiya ninde?

  2. Umusore wo muri Zambia usa nk’umunyarwenya Kevin Hart akomeje gutangaza benshi – Amafoto
    Muri abo umunyarwanda ninde? Umunyazambiya ninde?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *