Ngororero: Abanyeshuri 5 mu bari barangije ibizamini bahise batabwa muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri batanu barangije amashuri yisumbuye bahise batabwa muri yombi bazira kwangiza ibikoresho by’ishuri ry’imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TVET) rya ESECOM Rucano riherereye mu Karere ka Ngororero.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB Thierry B Murangira wavuze ko kuwa kane, itariki 29 Nyakanga aba banyeshuri bagiye mu kabari bakanywa bagasubira mu kigo basinze bikarangira batwitse aho abanyeshuri barara ibitanda bikangirika.

Dr. Murangira yabwiye itangazamakuru ko abafashwe bose bari mu kigero cy’imyaka 18 na 25 y’amavuko, bakaba bafungiye kuri Station ya RIB ya Ngororero.

Yakomeje aburira abantu bose bagerageza gukora ibyaha nk’ibi. Ati “RIB iraburira abantu bose ko itazihanganira umuntu wese uzafatwa akora ibyaha nk’ibi kandi tuributsa abantu kubyirinda kuko kwangiza bihanwa n’amategeko.”

Kwangiza umutungo w’undi muntu bihanishwa ingingo ya 186 y’itegeko rihanaibyaha mu Rwanda.

Icyaha cyo kwangiza umutungo w’undi giteganywa n’ingingo ya 186 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda. Uhamwe n’iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atanu hiyongereyeho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000 ariko atarenze 500,000 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe umuntu uhamwe n’icyaha cyo kurimbura umutungo w’undi ashobora guhanishwa munsi yimyaka itatu ariko ntarenze imyaka itanu hiyongereyeho ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Iri fatwa rije rikurikira amashusho atandukanye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abakandida batwitse amakaye yabo n’indi myitwarire mibi ifitanye bijyanye byakozwe mu izina ry’ “ibirori” byo kurangiza ibizamini bya Leta.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ngororero: Abanyeshuri 5 mu bari barangije ibizamini bahise batabwa muri yombi
    Babanze babagorore kuko nubundi ntakizere bari gutanga kuri society yari ibitezeho kubaka igihugu.

  2. Ngororero: Abanyeshuri 5 mu bari barangije ibizamini bahise batabwa muri yombi
    Babanze babagorore kuko nubundi ntakizere bari gutanga kuri society yari ibitezeho kubaka igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *