Uriya mushinga ukenewe gusubukurwa- Andrew Mwenda ku Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umusesenguzi muri politiki, umunyamakuru, Andrew M. Mwenda, avuga ko hakenewe abandi bantu bashoboye bajya ku kwiga neza uko umushinga wo kunoza umubano w’ u Rwanda na Uganda, wakongera kubyutswa ukaba mwiza.

Mwenda kuri Twitter, yavuze ko imyaka 10 ishize bari bazahuye umubano w’u Rwanda na Uganda gusa ngo byongeye kuzamba. Asanga ariko abantu badakwiriye kujugunyayo utwatsi, ngo baterere iyo.

Yagize ati ” Imyaka 10 irashize muri ku ukwezi, njye na Muhoozi Kainerugaba tubashije gutuma umubano w’ u Rwanda na Uganda umera neza, gusa byarakoze nyuma birongera birazamba! Kubera ko twe tutakibirimo, abashoboye bakwiriye gusubukura uyu mushinga ku bw’ineza ya Afurika.”

Kuva mu 2019, u Rwanda na Uganda ntibameranye neza. Buri ruhande rufite ibyo rushinja urundi, gusa nta na rumwe rwemera ibyo rushinjwa. Ni ibirego bijyanye no guhungabanya umutekano.

Ubushake bw’impande zombi zifashijwe na Angola na DRC mu minsi ishize, ntacyo buratanga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uriya mushinga ukenewe gusubukurwa- Andrew Mwenda ku Rwanda na Uganda
    Igitekerezo ni Cyiza cyane. Buriya KENERUGABA na bishaka akabyumvikanaho na nyina, se azabyemera. Ntawe bitashimisha. Ariko ntibibe ibya NYIRARURESHWA.

  2. Uriya mushinga ukenewe gusubukurwa- Andrew Mwenda ku Rwanda na Uganda
    Igitekerezo ni Cyiza cyane. Buriya KENERUGABA na bishaka akabyumvikanaho na nyina, se azabyemera. Ntawe bitashimisha. Ariko ntibibe ibya NYIRARURESHWA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *