Kuba Umushinwa muri Afrika byari ikibazo gikomeye cyane mu ntangiriro za 2020, Abanyafurika batutse Abashinwa, babashinja guteza icyorezo cya COVID-19. Muri icyo gihe, Abashinwa nabo bashinjaga Abanyafurika gukwirakwiza icyorezo. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Werurwe na Mata 2020 yerekanaga abategetsi b’Abashinwa birukana Abanyafurika ku gahato mu ngo zabo i Guangzhou, mu Bushinwa, babashinja gukwirakwiza COVID-19.
Ibi bikorwa byateje umuvurungano ku mugabane. Ku mbuga nkoranyambaga, hagiye habaho guhamagarira abantu kwirukana abashinwa muri Afurika kuri twitter hakoreshwa hashtag #DeportRacistChinese yagaragaye ku mugabane wose.
Pekin yashatse kunoza isura yayo y’ibihe by’icyorezo muri Afurika yifashishije “Dipolomasi ya mask ,” igerageza guha umugabane inkingo, ibikoresho by’ubuvuzi n’abakozi, kandi byarakoze.

Nk’umunyeshuri washakaga doctorat mu bumenyi bw’isi wanditse byinshi kuri Afrika, avuga ko ubu buryo u Bushinwa bwakoresheje bwatumye bwongera kugira ijambo ku mugabane Amerika yasaga nk’irimo irakuramo akarenge.
U Bushinwa mu kubaka Afurika
Kurushaho kugira ijambo mu bukungu k’u Bushinwa ku mugabane wa Afurika kumaze imyaka 20 mu kazi.
Muri Afurika y’Amajyaruguru, u Bushinwa bwashoye miliyari 11 z’amadolari y’Amerika kuva mu 2015 muri Afurika y’Amajyaruguru ku muhanda uhuza ibihugu by’Abarabu kuva muri Sahara y’Uburengerazuba kugera muri Libiya, uzahuza miliyoni 60 z’abaturage miliyoni 100 bo muri ako karere.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Bushinwa bwubatse urusobe rw’imihanda n’umuhanda wa gari ya moshi uhuza Etiyopiya na Djibouti byorohereza ubucuruzi.
Mu majyepfo ya Afurika, Namibiya yafatanije n’u Bushinwa na Banki Nyafurika ishinzwe iterambere mu 2013 mu kwagura icyambu cya miliyari 300 z’amadolari. Kandi Angola izungukira mu rugomero rw’amashanyarazi rwatewe inkunga y’u Bushinwa ya miliyari 4.5 z’amadolari.

Ibikorwa remezo nkibi biri gukorwa muri Afrika y’uburengerazuba n’iyo hagati.
Bamwe mu bayobozi bo mu bihugu by’iburengerazuba bagiye banenga uburyo bwo gutera inkunga bw’u Bushinwa bavuga ko ari umutego w’imyenda, bavuga ko Abashinwa bashyira ibihugu bya Afurika mu myenda myinshi mu gihe byongera ingufu z’u Bushinwa mu karere.
Ariko ubushake bw’u Bushinwa bwo gutera inkunga ibikorwa remezo bya Afurika bwarebwaga neza n’abayobozi ba Afurika, cyane ko ubucuruzi bw’Amerika na Afurika bwagiye bugabanuka mu myaka icumi ishize.
Mu mwaka wa 2018, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagize ati: “Bavuga ko u Bushinwa bwagurije Afurika cyane, ariko ikindi gitekerezo kuri iki kibazo ni uko abanenga u Bushinwa ku myenda batanga bike cyane, kandi Afurika ikeneye inkunga yo kubaka ubushobozi bw’iterambere.”
Mu 2002, ubucuruzi bw’Amerika na Afurika bwari bukubye hafi kabiri ubucuruzi bw’u Bushinwa n’umugabane: miliyari 21 z’amadolari, ugereranije na miliyari 12. Kugeza mu 2008, ubucuruzi bw’Amerika na Afurika bwariyongereye bugera kuri miliyari 100 z’amadolari.
Muri 2019 ariko, bwaragabanutse bugera kuri miliyari 56 z’amadolari. Hagati aho, u Bushinwa na Afurika ubucuruzi burazamuka buva kuri miliyari 102 bugera kuri miliyari 192 z’amadolari mu gihe cy’imyaka 11. Uyu munsi, nta kindi gihugu gisatira u Bushinwa mu ishoramari muri Afurika.

Ubuyobozi bwa Trump bwirengagije Afurika mu gihe u Bushinwa bwagize uruhare runini. Trump ntabwo yigeze akandagiza ikirenge ku mugabane nka perezida, aba perezida wa mbere w’Amerika mu myaka 27 utarakandagiye muri Afurika.
U Bushinwa imbere muri Afurika
Ubusanzwe Umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika mu bukungu, u Bushinwa bwashoboye kwihuta vuba nyuma y’aho coronavirus yadutse kugirango butange inkunga y’amafaranga, ubunararibonye bunerekana ko bwitaye kuri Afurika.
Umusaruro wahise wigaragaza.
Bamwe mu bayobozi bo muri Afurika banenze uburyo u Bushinwa bwafashe Abanyafurika mu Bushinwa mu minsi ya mbere y’icyorezo bahinduye imvugo. Urugero, perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, aherutse gutangaza ko “anyuzwe n’iterambere” riri mu mubano wa Nigeria n’u Bushinwa.
Byongeye kandi, u Bushinwa bufite imyanya ikomeye y’ubuyobozi mu bigo mpuzamahanga bifite uruhare runini muri Afurika. Mu bigo 15 by’umuryango w’abibumbye, u Bushinwa buyoboye bine muri byo, birimo Ishami ry’ibiribwa n’ubuhinzi ( FAO), Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda. Nta gihugu na kimwe gihanganye n’u Bushinwa muri ubu buryo.

U Bushinwa nabwo kandi bushyiraho imiryango mpuzamahanga ihanganye n’imikorere y’umuryango w’abibumbye yiganjemo ibihugu byo mu burengerazuba, nka Banki y’Ishoramari ry’Ibikorwa Remezo muri Aziya na Banki y’Iterambere ry’u Bushinwa. Kugeza mu mwaka wa 2018, Banki ishinzwe iterambere mu Bushinwa yari imaze gutera inkunga imishinga 500 mu bihugu 43 bitandukanye bya Afurika ifite agaciro ka miliyari 50 z’Amadolari.
U Bushinwa kandi burashaka igikundiro no gutoneshwa mu buryo burenze gutanga inguzanyo.
Nk’urugero, u Bushinwa bwahagaritse umwenda wa miliyoni 78 z’amadolari Cameroun yari uburimo muri 2019. Ni amafaranga yari yagujijwe yo gukoresha mu iterambere ry’ibikorwa remezo, yahawe iki gihugu ngo nacyo kizashyigikire kandidatire yabwo nk’umuyobozi mukuru wa FAO. Cameroun nayo ni igihugu gifite ijambo muri Afurika yo hagati kandi gifite ubukungu butandukanye n’urwego rw’abikorera rukomeye.
Akamaro k’umubano mushya wa Amerika na Afurika
Kuri Amerika, ubwiyongere bw’ijambo ry’u Bushinwa muri Afurika bufite ingaruka ku isi. Amasosiyete y’Abanyamerika agenda ahura n’amarushanwa akomeye aturuka mu mashyirahamwe y’Abashinwa ashyigikiwe na Leta mu gihe bapiganira amasoko muri Afurika. Ingaruka, amasosiyete y’u Bushinwa ashobora kurushaho gutsinda amasosiyete yo muri Amerika.
Ubuyobozi bwa Biden bwiyemeje kurushaho gukorana na Afurika, bikaba bishoboka ko byerekana ingamba z’igihe kirekire z’Amerika zo guhangana n’u Bushinwa ku isoko ryo muri Afurika.

Ariko uburyo bw’u Bushinwa bwo gukwirakwiza inkingo rw’inkingo n’impano z’ibikoresho byo kwikingira nk’udupfukamunwa n’ibirinda abakora mu bijyanye no kuvura Covid-19 ku bihugu byo muri Afurika byubatse ubushake bwinshi bwiza kandi bushimangira izina ryabwo nk’igihugu cy’igihangange ku Isi gifite uruhare runini mu kurinda abaturage batishoboye muri Afurika, ibyo Amerika n’u Burayi byirengagije muri iki gihe cy’icyorezo.
Amerika ishobora kuba yiteguye kongera kureshya Afurika, ariko mu gihe izaba itangiye gutera intambwe, birashobora ko izaba yarakererewe.


