Enya Egbe, umunyeshuri wiga ubuvuzi muri Kaminuza ya Calabar muri Nigeria byabaye ngombwa ko ahunga agasohoka mu isomo rya ‘anatomie’ nyuma yo gushengurwa no kubona umurambo yari asabwe kwigaho. Uyu munyeshuri w’imyaka 26 aribuka neza ko kuwa kane nimugoroba mu myaka irindwi ishize muri University of Calabar ya Nigeria yari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be ku meza atatu buri imwe iriho umurambo wo kwigaho. Mu kanya gato, yavugije induru arasohoka. Umurambo itsinda rye ryari rigiye gufungura ngo ryige wari uwa Divine, inshuti ye yo mu myaka irenga irindwi. Yarambwiye ati: “Twajyaga tujyana guceza. Hari imyobo ibiri y’amasasu mu gituza cye iburyo.” Oyifo Ana ni umwe mu banyeshuri benshi bakurikiye Egbe hanze basanga ari kurira. Madamazela Ana ati: “Imirambo myinshi twakoreshaga mu ishuri yari ifite amasasu muri yo. Nagize agahinda cyane mbonye ko bamwe muri abo atari abanyabyaha koko.” Ana yongeraho ko muri icyo gitondo yari yabonye imodoka ya polisi yuzuye imirambo ku ishuri ryabo ry’ubuvuzi, rifite uburuhukiro bw’abapfuye bifatanye. Egbe yahise yoherereza ubutumwa umuryango wa Divine, wari umaze igihe ushakishiriza umwana wabo kuri ‘stations’ za polisi zitandukanye, nyuma y’uko we n’inshuti ze eshatu bafashwe n’abashinzwe umutekano bataha bavuye aho bari basohokeye. Umuryango we nyuma waje gushyikirizwa uwo murambo. Ibyo Egbe yabonye byavumbuye byombi ibijyanye n’imirambo mu mashuri y’ubuvuzi hamwe n’igishobora kuba ku bishwe n’igipolisi. Muri Nigeria, itegeko ririho ryemerera amashuri y’ubuvuzi “imirambo y’abatazwi” iri mu buruhukiro bw’abapfuye. Leta kandi iba nyiri imirambo y’abagizi ba nabi bishwe, nubwo igihano cyo kwicwa giheruka gutangwa mu 2007. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


