Igihugu cya Uganda cyamaze gusohora imodoka itwarwa n’imirasire y’izuba. Abagande bakoze iyi modoka bavuga ko ariyo modoka ya mbere Afurika ikoze itwarwa n’imirasire y’izuba yashyizwe ku mugaragaro.
Iyo modoka ikoreshwa n’imirasire y’izuba yo mu bwoko bwa Kayoola, yakozwe n’ikigo cya Kiira Motors, yerekanywe ku munsi w’ejo mu mujyi wa Kampala. Amwe mu mabatiri yayo ashobora gutwarwamo umuriro w’imirasire y’izuba, ushobora gukoreshwa ibirometero 80.

Paul Isaac Musasizi umuyobozi mukuru wa Kiira Motors, yabwiye BBC ko yashimishijwe n’uko iyo modoka yageragejwe igihe kirekire babashije kuyigendesha ku mugaragaro.
Bamwe mu baturage baganiriye na BBC bavuze bashimishijwe n’uko Uganda ifite ubushobozi bwo gukora imodoka nkiyo, Musasizi we akaba avuga ko yifuza gufasha igihugu kurushanwa n’ibindi bigo bikora imodoka muri aka karere.
Yavuze kandi ko iyo ntambwe bamaze kugeraho izatuma abantu bagera ku 7000 babona akazi kugera mu 2018.
Ariko uwo mugambi ntushobora gutangira hatabonetse imfashanyo y’ibindi bigo bikora ibikoresho by’imodoka.
Ati “Icyo dushaka n’uko kugera mu mwaka 2039 iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo gukora ibyuma by’imodoka no kubiteraniriza muri Uganda, iyi mirimo ikaba yari isanzwe ikorerwa hanze ya Uganda.

Iyo modoka ifite imyanya 35. Biteganyijwe ko izakorera mu mijyi mito mito kubera ibirometero itagomba kurenza.
Mu gihe izi modoka zizaba zagwiriye , imwe izagurwa amadollars 58.000. Musazizi avuga ko ari igiciro kiri hasi ugereranije n’isoko ryazo ndetse n’abazikeneye.
Ikigo cya Kiira Motors cyatangijwe nyuma y’umushinga wo gukora imodoka wigiwe muri kaminuza ya Makerere imwe mu zifite imigabane muri iki kigo. Iki kigo cyaje gutezwa imbere n’imfashanyo leta ikigenera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


