Nta gikuba cyacitse ku buryo yafatirwa ibihano_Minisitiri Gatabazi kuri Gitifu washyizeho Guma mu Rugo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yavuze ko kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare muri Nyamagabe yarashyize kamwe mu tugari tuwugize muri Guma mu Rugo nta gikuba cyacitse ku buryo yabihanirwa, gusa avuga ko akwiye kugirwa inama.

Ku wa 03 Kanama 2021 nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave, rishyira muri Guma mu Rugo Akagari ka Gatare kuva tariki ya 04 kugeza ku ya 14 Kanama.

Iri tangazo risobanura ko iyi Guma mu Rugo yatewe n’ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera, cyane cyane muri aka kagari.

Hashingiwe kuri iri bwiriza rya Guma mu Rugo, Gitifu Ndagijimana yafashe icyemezo cy’uko: Ingendo zijya cyangwa ziva mu kagari ka Gatare zibujijwe, abagatuyemo abasaba kuguma mu rugo, imodoka, moto n’amagare bibuzwa gutwarira abagenzi muri aka kagari, asaba abaturage bose gukorera mu ngo, afunga SACCO na koperative y’abahinzi b’icyayi ya COTHEAB, asaba abakozi baho gukorera mu ngo n’andi.

Ni inkuru yatunguye benshi banayitangaho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bavuga ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro itangazo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, buvuga ko “nta bubasha afite” bwo gushyiraho Guma mu Rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, aganira na KT Radio yavuze ko ibyo Gitifu Ndagijimana yakoze ari “ugushyanuka no gushyomoka”, kuko mbere yo gushyira kariya kagari muri Guma mu Rugo yagombaga kugisha inama inzego zimukuriye.

Bitandukanye n’ibyatangajwe na Meya wa Nyamagabe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aganira n’abanyamakuru we yavuze ko nta gikuba cyacitse kubera ibyo uriya muyobozi yakoze.

Ati: “Umuyobozi akurikije ibibazo biri aho ayobora agomba gufata inshingano. Kuri we yabonye ko ibyiza ari ugushyira Akagari muri Guma mu rugo, kubera ko afite imibare n’uburambe bwaho kandi bimuteye impungenge. Ubundi birashoboka ko ahantu abayobozi batuye, bayobora, gushyiraho ibyemezo biba byafashwe n’Inama y’ Abaminisitiri nk’isuku, umuganda, kandagira ukarabe, guhana intera bishoboka ariko gushyira agace muri Guma mu Rugo biri ku rundi rwego.”

Yunzemo ti “Icyiza ni uko bitashyizwe mu bikorwa, umuyobozi aba akeneye inama, nta gikuba cyacitse ku buryo twavuga ko yafatirwa ibihano, iyo akoze ikintu kitari cyaganirwaho agirwa inama.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *