Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kubamo coup d’etat n’aho itaraba n’imwe

Sangiza iyi nkuru

Ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) ni uguhirika umuntu ufite ubutegetsi, mu buryo butemewe n’amategeko kandi akenshi bikarangwa no kumena amaraso. Muri Afurika, ibi bintu ntabwo ari ibidasanzwe. Ibihugu hafi ya byose bya Afrika bimaze guhura n’iki gihe cy’umwijima mu mateka yabyo. Coup d’etat ishobora gutandukanywa n’impinduramatwara kuko iyi iba ishyigikiwe n’abaturage.

Dore urutonde rw’ibihugu bya Afurika bimaze kubamo coup d’etat ukurikije umubare

Coup d’etat 7

Igihugu cya Nigeria nicyo cyonyine muri Afurika kimaze kubamo coup d’etats 7 mu mateka yacyo. Mu 1966 cyabayemo 2, yongera mu 1975, 1976, 1983,1985 no mu 1993.

Coup d’etat 5

Muri rusange ibihugu 8 byabayemo coup d’etat zigera muri 5 muri Afurika. Ibyo ni: Burkina Faso, Mauritania, Ghana, Benin, Comores, u Burundi, Sudani na Mali. Muri iki gihugu cya Mali zatangiye mu 1968, mu 1991, 2012, 2020 ndetse n’iheruka yo muri 2021.

Coup d’etat 4

Mu mateka ya Afurika kandi ibihugu bitanu byabayemo Coup d’etat zigera muri 4. Ni Guinea Bissau, Niger, Centrafrica, Uganda na Repubulika ya Congo.

Coup d’etat 3

Igihugu cya Ethiopia ni cyo kimaze kubamo coup d’etat 3 kugeza ubu mu mateka ya Afurika. Ebyiri mu 1974, no mu 1977.

Coup d’etat 2

Mu bihugu bitandatu byo muri Afurika habaye coup d’etat 2 harimo Liberia, Guinea, Tchad, Misiri, Lesotho, Maroc n’u Rwanda ushyizemo na Coup d’Etat yo ku Rucunshu.

Coup d’etat 1

Ibihugu 11 bisigaye byabayemo coup d’etat 1 mu mateka yabyo birimo; Côte d’Ivoire, Gambia, Togo, Tunisia, Algérie, Libya, Guinée-Équatoriale, RD Congo, Somalia na Madagascar yabayemo kugerageza guhirika ubutegetsi kwinshi n’impinduramatwara zamburaga abaperezida ubuyobozi bugahabwa abandi.

Ibihugu bitarabamo coup d’etat

Senegal, Namibie, Botswana, Sudani y’Epfo, Malawi, Mozambique, Ikirwa cya Maurice, Afurika y’Epfo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kubamo coup d’etat n’aho itaraba n’imwe
    Mureke kubeshya nta makuru mufite mwagombaga guhera mu Rwanda habaye kudeta 1 (1973)

  2. Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kubamo coup d’etat n’aho itaraba n’imwe
    Mureke kubeshya nta makuru mufite mwagombaga guhera mu Rwanda habaye kudeta 1 (1973)

  3. Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kubamo coup d’etat n’aho itaraba n’imwe
    Mureke kubeshya nta makuru mufite mwagombaga guhera mu Rwanda habaye kudeta 1 (1973)

  4. Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kubamo coup d’etat n’aho itaraba n’imwe
    Mureke kubeshya nta makuru mufite mwagombaga guhera mu Rwanda habaye kudeta 1 (1973)

  5. Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kubamo coup d’etat n’aho itaraba n’imwe
    Mureke kubeshya nta makuru mufite mwagombaga guhera mu Rwanda habaye kudeta 1 (1973)

  6. Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kubamo coup d’etat n’aho itaraba n’imwe
    Mureke kubeshya nta makuru mufite mwagombaga guhera mu Rwanda habaye kudeta 1 (1973)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *